RDC: Havutse umutwe mushya ushaka guhirika ku butegetsi Perezida Kabila

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 3 Gashyantare 2013 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) havutse umutwe mushya ugizwe ahanini n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Majyepfo ya Kivu, mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, watangaje kuri iki cyumweru ko utangiye akazi ufite intego yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila.
Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje uwo mutwe w’ingabo ziharanira impinduka na demukarasi muri Congo (UFRC) ni umutwe wa gisirikare, ukora na politiki, ukaba ufite icyicaro mu ntara y’Amajyepfo ya Kivu.
Mu (...)

Mu ibaruwa ukuriye UFRC, Gustave Bagayamukwe Tadji, yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki- Moon, ushinja Perezida Kabila kuba yaratowe ku buriganya.

UFRC ntiyemera ko amatora yo ku itariki 28 Ugushyingo 2011 yasubije ku butegetsi Kabila yabaye mu mucyo, usaba ko ngo yasubirwamo hakajyaho ubuyobozi bufite ingufu zo gukemura ibibazo by’Abanyekongo, hakabaho Repuburika nyayo igendera ku mahame ya demukarasi aha urubuga bose.

Perezida Joseph Kabila

Uyu mutwe mushya, UFRC, ntiwemera na mba iby’ingabo z’ibihugu by’Afurika ziteganyijwe kuzoherezwa mu Burasirazuba bwa Congo guhashya imitwe yitwaje intwaro ihabarizwa.

Iby’ishingwa rya UFRC biteganyijwe ko bizashyikirizwa Inteko Ishinhgamategeko, na za Ambasade zose zikorera muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Uyu mutwe kandi urifuza ko n’inzego z’igisirikare zazavugururwa, ukaba ngo ufunguriye amarembo n’abandi basirikare b’Abanyekongo kuwugana.

Uduce two mu Majyepfo ya Kivu muri Congo dukize ku mabuye y’agaciro twiganjemo imitwe yitwaje intwaro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza