RDC : I Rutshuru havutse umutwe urwanya M23


Yanditswe kuya 19-09-2012 - Saa 03:43' na Abdou Nyampeta

Hashize icyumweru, ahitwa i Binza mu Karare ka Rutshuru, mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, havutse umutwe witwaje intwaro uvuga ko ugamije kurwanya ingabo z’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo.

Uwo mutwe wiyise “Force Populaire pour la Démocratie” FPD (ugenekereje wavuga ko ari ingabo za rubanda ziharanira demokarasi).

Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko ivuka ry’uwo mutwe ryatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Nzeri 2012 n’Umukuru wayo Shetani Muhima witwa na none Colonel Mai-Mai. Avuga ko uyu mutwe ugamije kurwanya M23 kugira ngo ukumire igikorwa cyo gucamo ibice igihugu cya Congo Kinshasa.

Bivugwa ko tariki ya 15 Nzeri 2012, FPD yagabye ibitero mu duce bivugwa ko twari twigaruriwe na FDLR.

Nk’uko Shetani Muhima abitangaza, ibitero byagabwe ku wa gatandatu ushize mu duce twa Nyakakoma, Ishasha, Nyamilima na Kisharo, ni ibyo bibumburiye ibindi bizagabwa.

Utwo duce twagabweho ibitero ni ahahoze harigaruriwe n’abarwanyi ba FDLR.

Abaturage babajijwe bari i Nyamilima, bavuga ko ivuka ry’uwo mutwe mushya w’abarwanyi ribateye impunge cyane batinya ko imirwano yafata indi sura ariko ishyira mu kaga abaturage batahwemye kuvanywa mu byabo.

IBITEKEREZO
ubuse kandi barongera bavugeko urwand rubiziho kandi numva birwanira ubwabo
Musubize20.09.2012 saa 09:30
Tubanambazi
MBEGA AGAKINO GASEKEJE KABANA WAMUTIPE NGO MANDE UBU IBINYOMA BYE BYA BYARAMUSHIRANYE YAJYAGA AVUGA NGO NTIBAZAGANIRA NA M23 NONE MINISITIRI WINGABO WA CONGO ATI TUZAGANIRA TWUMVE ICYO BIFUZA BABONYE KO NTAGATEGE BAGIFITE KUBINYOMA ISI YABAMENYE BEMERA IMISHYIKIRANO BYO KUJIJISHA NONE NONE BASHINZE UMUTWE NTAKIBAZO NIBAZE M23 NDAAYEZEYE IZABACANAHO UMURIRO BUMIRWE BATAHE AMARA MASA NARETA YANANIWE NONE UWO MUTWE NIWO UZAKORO
Musubize20.09.2012 saa 09:28
CONGO
shetani !!!!!itnsinzi ye niyihe ?uretse kujya mumuriro utazima gusa, hari nabo mperutse kumva muri zimbabwe bafashwe ngo basaba gushinga idini rya shitani, ari uwo mukomanda witwa shetani nabayoboke be , turabamaganye , kandi turabavumye mw'izina rya yesu !!!!abasomyi nabagira inama yo gushaka amsezerano yari yasinywe hagati ya leta ya kongo n'abayirwanya ku itariki ya 23, niyo azkwereke ukuri ku ntambara irimo ibera muri kongo EST
Musubize20.09.2012 saa 03:15
pilipili
Uwusenyurugorwe umutiza umuhoro, Pauvre congo ! ce sont les population qui perdent.
Musubize20.09.2012 saa 01:30
tshally
SI INTAMBARA IGIYE KUBA KURI M23 ? Iiiii politiki niko ikinwa mbabariye ushyigikiye M23, azabona pe !!!!!!!!!!!! burya si buno sha tap, tap mbaka MWISHO
Musubize20.09.2012 saa 01:03
JUMURUNDU NKUBITEMO
SI INTAMBARA IGIYE KUBA KURI M23 ? Iiiii politiki niko ikinwa mbabariye ushyigikiye M23, azabona pe !!!!!!!!!!!! burya si buno sha tap, tap mbaka MWISHO
Musubize20.09.2012 saa 00:56
JUMURUNDU NKUBITEMO
Singaho ! RDC iranze ihindutse Somalia, birababaje cyane kuko abacongomani si abantu babi ubusanzwe, ibiba ku gihugu cyabo ntabwo aribyo. Nyirayabayazana arazwi, Afrika warakubititse kandi uracyakubitwa.
Musubize19.09.2012 saa 16:50
Mahoro
Noneho ibya Congo ni agahomamunwa !ese umutwe uhagurukira kurwanya undi mutwe ugamije iki ? niba uwo mutwe ushaka kurwanya abo bita abanzi wafashije Leta ya Congo ka nayo ivuga ko ifite intego yo kwirukana umwanzi.Ese ko ubuyobozi niba bunahari bwitwaza urwanda ngo nirwo rushigikira M23,noneho uwo wundi mutwe wo urashigikirwa n'ande ? Perezida Kabila yashatse uko akemura ikibazo k'igihugu cye cyangwa akagisubiza Mobutu ko naba nawe yagisahuye gusa no gutegekesha igitugu ariko akaduruvayo nkako ntikigeze ! Ahubwo yakwinginga abaperezida bagenzi be abereka ko adashoboye bakamufasha gutunganya igihugu cye cyamunaniye. Abakongomani ni batwinginge tubabyare muri batisimu naho ibyabo byarabananiye pe ! ni ugusabira gusa abaturage ba kongo bagiye kuzahera muri tenebre ,cao,anarchie chronique. ni ukuri bwaki politique irabahitanye,icyakora ni ukubatwerera amasengesho.
Musubize19.09.2012 saa 12:39
RUTAGANIRA BERNARD
Ndabwira abo biyita ko ari umutwe uhagurutse kurwanya Ingabo za M23,ntabwo umutwe wayoborwa na satani ngo uzatsinde.Kuko ntaho nabonye satani yiogeze atsinda,cyangwa ngo ikibi kineshe icyiza.Izina niryo muntu yitwa Shetani koko bivuga ko arwanya ukuri,icyiza icyakora bamenye neza ko badateze kubitsinda na rimwe,M23 irwanira ukuri bashaka ko babaho n'abandi bakabaho,IMANA IHORAHO IRABIZI IBARI IMBERE KANDI NTAWASHOBORA KUYITSINA.KUYIRWANYA NI UGUKORA UBUSA,UWITEKA IMANA ITARENGANYA CY NGO INEGURIZWE IZURU IRI MURUHANDE RWA M23,NIYO MUGABA W'INGABO WA M23 W'IKIRENGA.
Musubize19.09.2012 saa 09:21
FAUSTIN MUSANGO
wowe uvuga ko uri gonzague,abo usaba kuzimya umuriro ni bande ? abawucanye bavuga igifransa n'iringala kandi wowe wanditse mu ikinyarwanda,naho kuba ufite ubwoba ko inzu yabo yaka izafatisha niyacu ntibikomeze kuguhangayika dufite za kizimyamwoto zihagije,tuzawuzimiriza kure utaratugeraho, naho ibyabaturanyi bareke babe banywa k'umuti papa wabo yasize abavugutiye uwo ni (mobutu sese seko kuku ngwendu uwazabanga) ubwo yahaga ikaze abasize bahekuye u rwanda akabakiriza amaboko yombi akababwira ngo bana banjye mbahaye kivu zombi muzikoreshe icyo mushatse mugihe mwitegura gusubira iwanyu mukirukana inyenzi, abafasha muri (operation insectcide),waba warigeze kuyumva ?cg nkumeneye ibanga ?nyuma uko nyagenze bibara umupfu.UMUTI RERO NABARANGIRA UBU NI UKO BAKORERWA DELIVRANCE.
Musubize19.09.2012 saa 09:00
JEAN AMANI
Ndaje nshinge uwanjye nanjye sha. C. P. L .E Congre du peuple pour la liberetion de L,Est. vuba kandi ingabo ndazifite.
Musubize19.09.2012 saa 06:09
Inkuba.
Nyamara ishyamba si ryeru ! Ejo iriya ntambara muzumva yasakaye mu ry'ibirunga ! Dore kandi mpora mbibabwira nti muzimye urw'umuturanyi ejo rutadukira iyacu !
Musubize19.09.2012 saa 05:51
Gonzague
ngo shetani, yewe muri ba shetani koko,ngo n.umutwe ngo ugamije kurwanya M23,ngo kugira ngo ukumire igikorwa cyo guca mwo ibice ngo igihugu nka Congo Kinshasa,ariko ye bavuze se ko baje kwicukurira zahabu se,hanyuma barangiza bakitakana u Rwanda, abo nabo se nabanyarwanda yewe nabo byarabayobeye, genda congo waragowe
Musubize19.09.2012 saa 05:14
mahoro
Ubwo uwo ni Kabila arimo arawucana ariko amenye ko azawota.
Musubize19.09.2012 saa 05:07
Rwasubutare
Ibya DRC Bibaye Agatereranzamba.... Babivuze ukuri ngo… C'est La Force Et Le Droit Qui Reglent Toutes Choses Dans Le Monde ; LA FORCE, EN ATTENDANT LE DROIT. ( Joseph Joubert)
Musubize19.09.2012 saa 04:57
K
"QUAND LE CHAT EST PARTI LES SOURIS DANCE", AGAHUGU KATAGIRA UKAYOBORA,UWIMBARAGA YITWA UMUGABO(UMUTEGETSI), UBWO IYO MITWE IGERA KURI INGAHE...MBARIZA ABAZI KUBARA.....................UBUTEGETSI BUBAHO CG BWARAHAHOZE ??????????????????????????????????????????
Musubize19.09.2012 saa 04:16
Jacques
Nti bagace ibintu kuruhande uriya mutwa ni Kabila yawushyizeho kugirango ayobye uburari kuberako bya murangiranye M23 yagize agaciro kwisi yose kuko ifite icyo irwanira kigaragara kandi ibyo ashaka gukora bizamugiraho ingaruka bidatinze.
20.09.2012 saa 01:14
samy

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!