RDC : Imirwano yabereye i Sake yatewe n’ubusinzi


Yanditswe kuya 30-10-2012 - Saa 03:39' na Abdou Nyampeta

Imirwano yabereye i Sake ku birometero 27 uvuye mu mujyi wa Goma kuri iki cyumweru yatewe n’ubusinzi bwa bamwe mu ngabo za Leta nk’uko amakuru yatangajwe na Radio Okapi abivuga.

Radio Okapi ivuga ko agatsiko k’abasirikare ba Leta bari basinze ari ko nyirabayazana y’iyi mirwano. Ubuvugizi bw’ingabo za Leta muri aka gace buvuga ko habayeho kurasana kudasobanutse hagati y’abasirikare babiri b’ingabo za Leta bari i Mubambiro mu bilometero bitanu uvuye i Sake.

Aba basirikare bari basinze bamaze kurasana bagenzi babo bumvise urusaku rw’amasasu, bakeka ko ari igitero cy’ingabo za M23 na bo bahita batangira kurasa nk’abagabweho igitero.

Iyi mirwano yahitanye abasivile batatu n’umusirikare umwe, cumi n’icyenda barakomereka n’inzu nyinshi zirangirika.

Ubuyobozi bw’ingabo za Leta bw’i Goma na bwo bwaketse ko ari igitero cy’umutwe wa M23, bwihutira kohereza imodoka z’intambara i Sake zari zikambitse i Goma.

IBITEKEREZO
Abayobozi b'u Rwanda bagoweeeeee nibatangire gushyaka ibisobanuro byuko bagemuriye abasirikare ba RDC inzoga zigatuma bakora makosa
Musubize31.10.2012 saa 07:00
Biteye isoni
hahahah ibitwaro bikomeye byarasanye na baringa muri congo. iyo niyo yari kuba title.
Musubize30.10.2012 saa 12:51
oli
Askari kanzu wa Congo kweli !!!, erega na Kabila yakoze amafunzo iminsi mike i Gabiro ntaramenya kursa neza niyo yayo. Birashoboka ko hashobora gusohoka raporo ishinja Urwanda kugemurira abasirikare ba Congo muriture, nubwo ntakinwa kugatama ntekereza ko byeri itateza ubuginga abantu bangana kuriya. Yo mbega abaturage bambaje
Musubize30.10.2012 saa 09:33
RUZIRABGOBA RWAMUZA
Ruzirabgoba we, ndeka mwana w'u Rwanda we, ibyabanyecongo n'agahano n'akaga kabi mba nkuroga ; nabagerageza kubafasha mu mafuti bikaba uko ! Basoma ku gatama, batagasoma, ubuginga bwabo ni twibanire !Utakabaye umuginga bwo, abantu bavuye ikantarange baza bakagushuka bati umuturanyi wawe niwe ugutera ukemera kandi uzi neza ko ataribyo, n'ayandi mafuti yose babatamika bakemera, ahubwo abaturanyi aribo bagufatiye runini nkuko twabyiboneye special forces ziva muri Congo !
31.10.2012 saa 04:31
muheto
reka M23 izaze ibarase noneho bunve uko babayeho Ubububuuuu !!! mbega igisirikare wee !!! kirutwa na local defence yo mu Rwanda kabisa !! ibisirikare bya FARDC biba byanyoye nurumogi sinzoga gusa ariko nabayobozi babo nabo ninjiji tu !!
Musubize30.10.2012 saa 09:26
rwari
Ndabasetse cyaneeeee !!! rapport ya lonu itangaza ko u rwanda rwateye Sake iribusohoke vuba, ariko uwareka inzoga umunsi umwe twese aba Nyarwanda tukazoherereza FARDC igihugu ntitwagifata nyuma y'i saha imwe zihageze. Nibareke Congo Byararangiye, uwanzanira Mende ku rugamba nawe agasomaho.
Musubize30.10.2012 saa 08:56
Ndabasetse
Naragenze ndabona> Ubwo se niba baraketse ko M23 yabateye, barituraga ibisasu babyohereza mu kirere, babyoherezaga mw'ishamba, babyerezaga hehe baterekeza aho barasa ? Mbega abaswa yooooooo ! Yewe kuba Congo igifite abaturage bazima n'amahirwe y'Imana
Musubize30.10.2012 saa 07:03
VIPI
Jyewe ubwanjye niboneye imodoka za blarirwa zirenga 5 zambuka umupaka wa petite baliere zipakiye za turbo na miitzing bazishyiriye abasirikare ba congo !agression rwandaise koko tuzabagire gute !mende yabivuga da !haha .Ubwo bariya basirikare bu rda batahaga Mende yavuze ko ari ikimenyetso simusiga ko ingabo z'u rda zari muri congo zifasha M23 kandi baraziherekeje.Ntaho bitaniye nibi nanditse hejuru !ariko bafitiye ubwoba M23 umunsi zarashe bazahungira bose kugisenyi muzaba mureba
Musubize30.10.2012 saa 06:38
######
ADORABLE LES ABORIGENES
Musubize30.10.2012 saa 06:29
umutesi
Wabona hasohotse rapports zivuga ko ari u Rwanda rwabaguriye Turbo !
Musubize30.10.2012 saa 06:24
Eric
Turbo yahehe se ko ari kanyanga baba banyoye ! Turbo se bayikuyehe !
31.10.2012 saa 04:35
Muheto
ARIKO MANA WEE, CONGO IRANSHIMISHA GUSA, UBUSE IGISIRIKARE KIZIMA KIRIKORA KIGAFATA IBITWARO BYARUTURA KIKARASA ABO KITAREBA KOKO ? MBEGA IGIHUGU1 UZIKO UMUNTU YIFITIYE IMBUNDA 5 NABASORE 5 YAGENDA AGAFATA TERRITOIRE 1 MURI CONGO, ARIKO M23 WARAGOWE BARIKORA BAKAMARANA NGO BARARASA M23, CYANGWA BARI BASHISHIKAYE BAZIKO BARI KWICA ABANYARWANDA BABATEYE, KONGO NIGIHUGU KININI ARIKO CYUZUYE UBUJIJI, ARIKO NTAWABARENGANYA MONUC NIYO IBOSHYA, KANDI UMUNSI YABIGARITSE BAZASHAKA KO TWUMVIKANA BITAGISHOBOTSE. NABABWIRIKI .
Musubize30.10.2012 saa 05:01
dIDO
hahaha ! ubu ntibyagutangaza ubonye abanye Congo bavuze ko ari Rwanda itera inkunga abasirikare babo ikabaha amafaranga yo kunywa inzoga !! Ubu se koko ntibabona ko bakeneye kwicarira ibibazo byabo ( mu kirundi iyo ikibazo kibagoye barakicarira), cyangwa se bakabihagurukira nko mu Rwanda ! Congo, Congo rwose kuki ibibazo byawe ubirebera muri retroviseur ! Ntuzi ko ariyo mpamvu uhora ubona muri iyo retroviseur u Rwanda aho kuyikuraho ngo urebe ibibazo byawe !
Musubize30.10.2012 saa 04:51
khappy
ahahahahha,ahubwo apatipe bafite ubwoba bwinshi ahobari,umunsi M 23 Izabarasa nsinzi uko bizagenda.
Musubize30.10.2012 saa 04:47
rumanzi
Akavuyo muri kongo karakabije Imana ibafashe bave muri iyi rwa serera
Musubize30.10.2012 saa 04:11
kk
HAhahahahahahahah ! sha izi ngabo rwose ntakigenda pe ! ubwose bakoreshaga imbunda za Lutura banarasa ibyo batazi batareba ? Yewe ubu mukanya bari kuvugako ari abanyarwda babatatse !!
Musubize30.10.2012 saa 03:48
umuntu

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!