RDC : Monusco irashinja M23 kugaba ibitero kuri kajugujugu zayo


Yanditswe kuya 29-12-2012 - Saa 21:14' na Noël Turikumwe

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) ku wa 28 Ukuboza 2012, rirashinja umutwe wa M23 urwanya leta y’iki gihugu kurasa ku ndege zabo ku wa gatatu tariki ya 26 Ukuboza 2012.

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko ingabo za Monusco zivuga ko indege zabo zarashweho ahagana mu ma saa mbiri z’umugoroba i Kibumba no muri Kanyamahoro, uduce tugenzurwa n’umutwe wa M23.

Ushinzwe ibikorwa bya Monusco muri Congo atangaza ko atari ubwa mbere M23 irasa ku ndege z’Umuryango w’Abibumbye.

Yagize ati “Ni ubwa kabiri indege za Loni zimaze kuraswa n’abarwanyi ba M23 kandi turabibutsa ko MONUSCO iri muri Congo mu butumwa bw’amahoro kandi ko kuturasaho bibarwa nk’ibyaha by’intambara.”

Izo ndege batangaza ko ari izifasha mu ngendo zitarimo intwaro, ngo zikaba zisanzwe zikora ibikorwa by’ubutabazi zitwara imiti ku basirikare no ku basivili.

Gusa nta kigaragara cyatangajwe n’umutwe wa M23 kuri iri tangazo. Uyu mutwe wa M23 watangije intambara muri Mata 2012, usaba leta ya Congo kubahiriza masezerano yo ku wa 23 Werurwe 2009.

IBITEKEREZO
Nonese ko harashwe indege n'abantu barashwe !!!! Hari amaraso se ziva ?
Musubize31.12.2012 saa 08:01
Louise
None se iyo Monusco ko ikorana n'ingabo za Leta irumva kunyura mu kirere cy'aho inyeshyamba zigenzura byafatwa bite ? Ari nge nazihanura ahubwo. Ubundi se Loni mubona ari iki,imaze iki ? 20 mille hommes badashobora no kurinda akagari ??!!
Musubize31.12.2012 saa 00:40
citoyen
bibacangira iki se wiyibagije ukuntu monesco yabatikije iki bumba ?hambereha ?erega monesco irikuruhande rwa kabira turabizi,abana bacu baphiriye kibumba kuberayo ntituzabibagirwa,tuzahora tubibuka.
Musubize30.12.2012 saa 23:47
mukamanzi@.charlotte
Ariko se M23 iri mu biki noneho ? Ndabona bitangiye kubacanga.
Musubize30.12.2012 saa 05:00
Ntwari

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!