Urugo rwa Perezida Kabila ruri ahitwa Musienene rwatwitswe

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 26 Ukuboza 2017 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Inyeshyamba zitwaje intwaro zateye urugo rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ruherereye ahitwa Musienene zica umupolisi, zitwika inzu n’imodoka mu rukerera rwo kuri Noheli.

Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye AFP ko izo nyeshyamba ari iza Mai-Mai zari zigamije kwiba no gusahura muri ako gace ka Musienene gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuyobozi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati " Urugo rw’Umukuru w’Igihugu ruherereye Musienene rwagabweho igitero mu masaha ya saa cyenda z’urukerera na Mai-Mai zirahatwika.”

Yongeyeho ati " Ibintu byose babisahuye mbere yo gutwika inzu no gutwika zimwe mu modoka.”

Umuturage wo muri Musienene watanze ubuhamya, Mukondi Pascal, yagize ati"Twabyutse mu gitondo tubona imyotsi icumba mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu.”

Undi we yavuze ko bagize ubwoba bakeka ko ari ingabo zasubiranyemo.

Nubwo Perezida Kabila akunze kumara igihe cye cyose yibereye mu murwa mukuru i Kinshasa, afite inzu hirya no hino mu bice by’igihugu ndetse n’inzuri.

Agace ka Musienene gahoramo imyigaragambyo y’abatishimiye ko Kabila akomeza kuba ku butegetsi ndetse n’abatishimye kubera umutekano muke.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza