RDC : Zimwe mu ngabo za MONUSCO ziracyekwaho kwica mugenzi wazo kubera diyama


Yanditswe kuya 31-10-2012 - Saa 12:00' na Mathias Hitimana

Umuryango w’umunyasenegali wari mu ngabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO), urasaba Leta ya Senegali gukurikirana iby’iyicwa ry’umwe mu ngabo za MONUSCO, bishoboka ko yishwe n’abamukuriye kubera amabuye y’agaciro.

Nk’uko bigaragazwa na allAfrica.com, se w’uwo musirikare wishwe witwa Assane Faty, yatangaje ko mbere y’iyicwa ry’umuhungu we yagiye amuhamagara mu bihe bitandukanye, amubwira ko abamukuriye bashobora kumuhitana kubera amakimbirane yaturutse ku mabuye y’agaciro, diyama.

Intandaro y’urupfu rw’uwo musirikare wa MONUSCO nk’uko ibitangazamakuru byagiye bibyandika, umubyeyi wa Sadia Faty agaragaza ko umuhungu we yamubwiye kuri telefone ko yajyanye n’abandi muri paturuye (Patrouille), nyuma umusirikare wiswe A.T akambura diyama umusivili, binyuranyije n’amategeko ingabo za Loni zigenderaho. Sadia ashaka kubivuga mbere ngo bititiriwa bose. Ibyo bihita biba intangiriro yo guhozwa ku nkeke abwirwa n’abasirikare batatu biswe AT, IF na B D ko bazamwica.

Umubyeyi wa Sadia akomeza avuga ko AT yashyize diyama mu mufuka wa Sadia, kugira ngo bimwitirirwe nk’ikimenyetso simusiga ko afata amabuye y’agaciro. Sadia yaje gufungwa, ku bw’amahirwe ararekurwa ahindurirwa aho yakoreraga.

Nyuma y’ibyo, MONUSCO yaje gutangaza ko ku itariki ya 8 Ukwakira ko Sadia Faty yapfuye. MONUSCO yatangaje ko Sadia yishwe n’amazi yarohamyemo.

Ibyo kuba yararohamye, umuryango we ntubikozwa usaba Perezida wa Senegal Macky Sall kubikurikirana ; uvuga ko ibimenyetso byagaragajwe nyuma yo gupima umurambo wa Sadia bigaragaza ko yakubiswe, akajugunywa mu mazi yamaze gushiramo umwuka.

Kimwe n’izindi ngabo zose zikandagiye ku butaka bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, MONUSCO ikekwaho gufata ku mabuye y’agaciro y’icyo gihugu, yaje no kuba intandaro y’umwuka mubi umuryango wa Sadia ugaragaza nk’intandaro y’urupfu rwe.

IBITEKEREZO
Ubwinshi bw'abanyamafuti ntibubyara ukuri. Buri gisambo kigira iminsi yacyo 40. Ahubwo Congo yararushye.
Musubize3.11.2012 saa 07:03
Mpozembizi
ubwo bamwe bavuga amateshwa ko Rwanda na Uganda basahura DRC barabivugaho iki ?HRW nayo nigire icyo idutangariza.UN nayo igizwe n'abajura nka ba Hege gusa gusa !
Musubize3.11.2012 saa 06:16
rwanda
This is what many observers and Rwanda Government has been saying except Lambert Mende and the FDLR sympathizer and spokesman Hege, and this is just the tip of the iceberg. the looting is continuing,and many things are happening there under the corrupt and inept UN's noses.
Musubize1er.11.2012 saa 06:49
murasira charles
Bite na rya jisho rimwe rya HRW ? Ese iperereza cyangwa ijisho ryabo rireba gusa mu Rwanda n'ifitanye isano narwo ? Ngo hazagire ubivuga cyangwa ngo abyamagane ? Yewe Muryango w'Abibumye uranze urananiye pe ! Nuko nta bubasha mfite sinangire aho nakurega hano ku isi ariko amaherezo Imana izabimbariza. Ngaho ikomereze guta agaciro ku banyamuryango bawe. Wirirwe
Musubize1er.11.2012 saa 04:14
pngabo
Ntacyo HRW irabivugaho ? Ejo hazasohoka raporo ivuga ko n'uyu ari Kabarebe watanze itegeko ryo kumuta mu mazi ! Rahira ko ayo mabuye aho bukera atabashyira ku karubanda ? MONUSCO ibyo kurinda abanyekongo bigeze he ? Nta kibazo impunzi zitahe ?
Musubize1er.11.2012 saa 03:09
citoyen
Iyi ni evidence nayo ko raporo ya mende itari ukuri
Musubize1er.11.2012 saa 02:52
rwesamugabo
Ibyo ntabwo bitangaje rwose. mwabonye MONUSCO ifite abasirikari barenze18000 ariko bakaba badashobora no kwica imbeba ? ntakindi bakora muri KONGO uretse kwiba amabuye. bakorana na FDLR mugusahura KONGO .
Musubize31.10.2012 saa 16:22
papy
erega,byose bizajya kumugarogaro,tuhora tubivuga !
Musubize31.10.2012 saa 15:04
rumanzi
Ibi bijura byiba DRC byarangiza bikabeshyera URwanda kugirango bizabone uko birya ibyo byibyeyo ntagikurikira none bigeze aho binicana ubwabyo. nta naraporo babikorera kuko badashakako binamenyekana. URwanda tuzakomeza kururwanira turukize abanzi.
Musubize31.10.2012 saa 14:14
jean

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!