Somalia: Al Shabaab yashyize kuri twitter amafoto y’umurambo w’Umufarasansa

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 02:14
Yasuwe :
0 0

Umutwe wa cyisilamu urwanya ubutegetsi muri Somalia, wakoresheje urubuga rwawo rwo kuri Twitter werekana umurambo w’umusirikare w’Umufaransa waguye mu gikorwa cyo kugerageza kurokora Abafaransa bafashwe bugwate mu Majyepfo ya Somalia.
Amafoto atatu yagaragajwe kuri Twitter agaragaza umubiri wuzuye amaraso uri ku kiringiti, ukikijwe n’intwaro.
Abasirikare babiri b’Abafaransa ku wa gatandatu ushize baguye mu gikorwa (opération) cyo kurokora Umufaransa wakoraga mu nzego z’iperereza akaza gufatwa (...)

Umutwe wa cyisilamu urwanya ubutegetsi muri Somalia, wakoresheje urubuga rwawo rwo kuri Twitter werekana umurambo w’umusirikare w’Umufaransa waguye mu gikorwa cyo kugerageza kurokora Abafaransa bafashwe bugwate mu Majyepfo ya Somalia.

Amafoto atatu yagaragajwe kuri Twitter agaragaza umubiri wuzuye amaraso uri ku kiringiti, ukikijwe n’intwaro.

Abasirikare babiri b’Abafaransa ku wa gatandatu ushize baguye mu gikorwa (opération) cyo kurokora Umufaransa wakoraga mu nzego z’iperereza akaza gufatwa na Al Shabaab mu mwaka wa 2009 nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika AP bibitangaza.

Denis Allex yafatanywe na mugenzi we muri hoteli i Mogadishu muri Nyakanga 2009, uwo bari kumwe aza gutoroka ariko Allex we nyuma yagaragaye mu mashusho (video) atakamba ngo hagire umurokora.

Kuva muri 2011 ubwo Al Shabaab yafunguraga aho ikorera kuri twitter yagiye igaragara cyane mu bitangazamakuru. Kugeza ubu abantu ibihumbi 20 bakurikira Al Shabaab kuri twitter.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza