Sudan : Imyigaragambyo irwanya Perezida Bashir yari itangiriye muri Kaminuza

Sudan : Imyigaragambyo irwanya Perezida Bashir yari itangiriye muri Kaminuza


Yanditswe kuya 3-02-2013 - Saa 09:42' na James Habimana

Perezida wa Sudan, Omar Hassan al-Bashir, umaze imyaka isaga 24 afashe ubutegetsi abatamushaka barasaba ko avaho.

Amakuru aturuka muri Sudan nk’uko New Vision yabyanditse, imyigaragambyo irwanya ubutegetsi bwa Bashir yari itangiriye mu banyeshuri bo muri Kaminuza ya Khartoum.

Polisi yahagurukiye kurwanya iyo myigaragambyo ikoresha imyuka iryana mu maso kugira ngo itagira ubukana nk’ubwiyahiritse ubutegetsi muri Tunisiya, Misiri ndetse n’ikomeje kubera muri Syria.

Polisi iri guhosha imyigaragambyo

Bamwe mu bari aho iyi myigaragambyo yabereye batangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko abashyigikiye Perezida Bashir, bahanganye n’abamurwanya ku buryo aho abanyeshuri barara hatwitswe bikomeye.

Bamwe mu bigaragambya baravuga ko barambiwe ubutegesti bwa Perezida Bashir umaze imyaka irenga 24 ku butegetsi yafashe mu 1989.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO