Sudani: Inyeshyamba z’i Darfour zigaruriye ibirindiro by’ingabo za Leta i Kabkabiya

Yanditswe na
Kuya 26 Ugushyingo 2012 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Inyeshyamba z’i Darfour muri Sudani, kuwa Gatandatu tariki ya 24 Uguhshyingo 2012, zatangaje ko zigaruriye ikigo cya gisirikare cya Sudani gihereye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Loni n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bihangayikishijwe n’ihohoera rikorwa muri icyo gihgu.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP), avuga ko igitero cyabaye kuwa Gatanu ku birometero 5 uvuye ahitwa Kabkabiya iri ku biremoetro 150 mu Burasirazuba bwa El-Facher, umurwa mukuru wa Darfour, nk’uko (...)

Inyeshyamba z’i Darfour muri Sudani, kuwa Gatandatu tariki ya 24 Uguhshyingo 2012, zatangaje ko zigaruriye ikigo cya gisirikare cya Sudani gihereye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Loni n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bihangayikishijwe n’ihohoera rikorwa muri icyo gihgu.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP), avuga ko igitero cyabaye kuwa Gatanu ku birometero 5 uvuye ahitwa Kabkabiya iri ku biremoetro 150 mu Burasirazuba bwa El-Facher, umurwa mukuru wa Darfour, nk’uko bitangazwa na Ibrahim Al-Helou, umuvugizi wa SLA ( Armée de Libération du Soudan), uyobowe na Abdelwahid Nour.

Ibrahim Al-Helo avugana na APF agira ati ’’Twafashe ibirindiro ndetse n’ibikoresho byari birimo imbere’’.

Avuga kandi ko inyeshyamba zasubije inyuma ingabo za Leta zari zaje kuhazikura.

Hagati aho umuvugizi w’ingabo za Sudani, kugeza magingo aya ntaragira icyo atangaza kuri iryo fatwa ry’ibindiro bya gisirikare.

Intumwa za Loni n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika biri i Darfour mu butumwa bw’akazi bugamije kurengera abasivile, mu ntangiriro z’Ugushyingo 2012, zivuga ko ihohotera rikorerwa muri ako karere rikomeje gutera inkeke.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza