Guhera kuri uyu wa mbere, mu gihugu cya Togo haravugwa imyagaragambyo yateguwe n’abagore baho bavuga ko bagomba kumara icyumweru bataryamana n’abagabo babo mu rwego rwo kugaragagaza ko batishimiye ubutegetsi bwa perezida Faure Gnassingbe w’icyo gihugu.
Iyi myigaragambyo yo muri iki gihugu, yahamagariwe n’amashyirahamwe 9 yo muri icyo gihugu, imiryango imwe itegamiye kuri leta ndetse n’andi mashyaka 7 arwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Isabelle Amegavi urwanya leta y’icyo gihugu, yatangaje ko bahisemo kwifashisha uburyo bw’imibonano mpuzabitsina ku bagabo babo, kuko ngo babona aribwo buryo bwonyine bwafasha mu guhindura ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Amakuru dukesha urubuga rwa BBC, avuga ko aba bigaragambya, bavuga ko bashaka ko ubutegetsi bwa Faure Gnassingbe bwavaho dore ko mu myaka yose ishize usanga aribwo bwihariye ubuyobozi.
Ameganvi yakomeje avuga ko yizeye ko ibi bakoze bizabyara umusaruro kuko ngo bafatiye urugero kuri bagenzi babo babikoze muri Liberia mu mwaka wa 2003 ubwo bakoreshaga ubu buryo bwo kwanga kuryamana n’abagabo babo kandi ngo bikaba byaratanze igisubizo k’ingirakamaro.
Yakomeje agira ati “niba abagabo bacu banze kumva ibyo twe nk’abagore tubasabye, natwe dukoresha ubu buryo kuko wenda aribwo batwumva”.
Perezida Faure Gnassingbe yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2005, nyuma y’urupfu rwa se Gnassingbe Eyadema wari umaze imyaka igera kuri 38 ari ayobora icyo gihugu.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Nigeria : Abasirikare ba Leta batangatanze abarwanyi ba Boko Haram
21.05.2013 |
|
Kenya : Nta kazi ka leta nshaka-Raila Odinga
20.05.2013 |
|
Imyitozo y’ingabo, abapolisi n’abasivili mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba yatangiye
20.05.2013 |
|
Imirwano ya FARDC na M23 yongeye kubura
20.05.2013 |
|
DRC : Abarenga 20 bagwiriwe n’ikirombe
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |