U Bwongereza cyahagaritse inkunga zose cyageneraga Uganda, nyuma y’ibimenyetso bishya byagaragaje ko amafaranga yavuye mu misoro y’Abongereza itera inkunga Uganda yanyerejwe.
Ibihugu 4 by’i Burayi birimo n’Ubwongereza byahinnye akaboko ku nkunga byageneraga Uganda biturutse ku inyerezwa rya miliyoni 13 z’amadolari ya Amerika y’inkunga yari igenewe kuzahura uturere tubiri twajahajwe n’ubukene.
New Vision yatangaje ko Justine Greening, Umunyamabanga ushinzwe amajyambere mpuzamahanga mu Bwongereza yatangaje ku wa Gatanu ko Uganda itakibonye icyiciro cya nyuma cy’inkunga bari bategereje gushyikirizwa mu mpera za Werurwe umwaka utaha.
Ati “Leta ya Uganda nitagaragaza ko amafaranga y’abasoreshwa b’Abongereza ari kugira uruhare mu kuvana abaturage mu bukene, inkunga zizakurwaho burundu, kandi tuzategeka Leta kwishyura ayo mafaranga biherekejwe n’ ibihano.”
Norvege, Ireland na Danemark na byo byahagaritse gufasha Uganda. By’umwihariko u Bwongereza bwahagaritse inkunga zabwo zagenerwaga ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Kanama uyu mwaka kubera ruswa yimonogoje.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
DRC : Abarenga 20 bagwiriwe n’ikirombe
18.05.2013 |
|
Afurika y’Epfo : 23 bishwe no gusiramurwa bya gakondo mu cyumweru kimwe
17.05.2013 |
|
Nigeria : Polisi yafunze 3 bakekwaho gucuruza abana
16.05.2013 |
|
RDC : FDLR yayogoje abaturage
16.05.2013 |
|
Kenya : Imbere y’Inteko bigaragambije bakoresheje ingurube
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |