00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba Perezida Kagame, Kaguta na Kenyatta, barahurira i Mombasa

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 27 August 2013 saa 10:25
Yasuwe :

Perezida Kagame kuri uyu wa 28 Kanama 2013, arahura na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ndetse na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, baganire ku nshuro ya kabiri ku bikorwa remezo muri ibi bihugu uko ari bitatu, mu nama iri bubere i Mombasa muri Kenya.
Iyi nama igiye kubaho ku nshuro ya kabiri, ije ikurikira iyabayeho bwa mbere i Entebbe muri Kamena hagamijwe kureba uburyo harushaho kongerwa umuvuduko mu iterambere ry’ibikorwa remezo by’aka karere, ndetse banarebere hamwe politiki (…)

Perezida Kagame kuri uyu wa 28 Kanama 2013, arahura na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ndetse na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, baganire ku nshuro ya kabiri ku bikorwa remezo muri ibi bihugu uko ari bitatu, mu nama iri bubere i Mombasa muri Kenya.

Iyi nama igiye kubaho ku nshuro ya kabiri, ije ikurikira iyabayeho bwa mbere i Entebbe muri Kamena hagamijwe kureba uburyo harushaho kongerwa umuvuduko mu iterambere ry’ibikorwa remezo by’aka karere, ndetse banarebere hamwe politiki zarushaho kongerera imbaraga ubufatanye mu kuganisha ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’akarere.

Iyi nama iri bubere i Mombasa, iraba igendereye kureba no kugenzura uburyo inshingano, ibi bihugu uko ari bitatu byari byigabanije mu nama yaherukaga, zarushaho kwihutishwa mu gushyirwa mu ngiro.

Mu nama yaherukaga hari hemejwe ko Uganda ariyo izayobora umushinga w’inzira ya Gari ya moshi izava ku cyambu cya Mombasa ikambukiranya Uganda kugera i Kigali, ndetse no kugenzura politiki zihuriweho n’ibi bihugu uko ari bitatu.

U Rwanda rwari rwashinzwe kuyobora umushinga ushyira mu buryo uko habaho Visa imwe kuri ibi bihugu uko ari bitatu mu bukerarugendo, ndetse n’uko habaho ikarita ndangamuntu imwe ku muryango w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba.

Kenya yo yari yashwinzwe gushyira mu ngiro umushinga wo gukora umuyoboro wa peteroli uva ku cyambu ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’amashanyarazi uhuza ibihugu uko ari bitatu.

Perezida Kagame na Museveni, biteganijwe ko bari bunafashe mu gushyigikira mugenzi wabo wa Kenya, Perezida Kenyatta, mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro igice gishya cy’icyambu cya Mombasa, cyubatswe bitwaye akayabo ka miliyoni 66.7 z’amadolari ya Amerika (miliyari 43,355,000,000 by’amanyarwanda).

Iki gice gishya gitahwa, kikaba kizabashisha icyambu cya Mombasa kwakira byisumbuyeho ubwato bwinshi, bwaba ubupakira cyangwa ubupakururwa, ku buryo byibura icyambu cya Mombasa cyongereweho ubushobozi ku kigero cya 33 ku ijana.

Muri iyi nama, Perezida Kagame, akaba aherekejwe i Mombasa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Louise Mushikiwabo, minisitiri w’ibikorwa remezo Prof. Silas Lwakabamba, minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb Claver Gatete, umugenzuzi ku rwego rw’igihugu w’uyu mugambi w’ibihugu bitatu, Monique Mukaruliza, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Yamina Karitanyi.

Iyi nama ku nshuro ya kabiri, yo kugenzura aho imigambi ihuriweho n’ibi bihugu uko ari bitatu iba igeze, ikaba izakurikirwa n’iya gatatu izabera i Kigali mu kwezi k’Ukwakira 2013.

Perezida Kenyatta aramukanya na kagame hagati Kaguta Museveni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages