Umurambo wa Marigarita Mukeshimana uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko n’iy’abana be babiri bato yatahuwe mu kiyaga cya Muhazi mu murenge wa Gishari akarere ka Rwamagana nyuma y’aho abaturage bafatanyije na Polisi babashakashakiye.
Umubyeyi yasanzwe yapfuye ari kumwe n’abana be babiri, umwe uri mu kigero cy’imyaka ibiri y’amavuko yari ahetse mu mugongo n’undi w’amezi icyenda yari afite mu biganza, nk’uko the New Times yabyanditse.
Abaturanyi be mu mudugudu wa Kavumu muri uyu murenge wa Gishari bavuga ko uyu mubyeyi yaba yiyahuye bitewe n’ubukene.
Claudine Mukandayisenga, wari inshuti ye magara yagize ati: "Birashoboka ko bwaba ari ubwiyahuzi. Uyu mumbyeyi yari asanzwe azi koga cyane ku buryo nta wakeka ko yari kurohama. Biratubabaje cyane kuko bigoye kwemera ko yarohamye."
Umusaza witwa Emmanuel Munyankusi yongeyeho ati: "Iki ni icyago cya mbere gikabije duhuye nacyo muri uyu mudugudu wa Kavumu. Ubuzima butuzanira ibibazo byinshi ariko kwiyahura si wo muti."
Igituma abaturage bahamya ko bishoboka ko Mukeshimana yiyahuye, ni uko ku wa Gatandau tariki ya 30 Ugushyingo ari bwo bamubonye ari kumwe n’abana be bagakeka ko arimo kuruhuka nyuma bagatungurwa no kumva ngo yarohamye hatagize n’umwe ubimenya kandi yari n’umuntu wari azi koga cyane.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Nehemie Uwimana, nawe yemeza ko Mukeshimana ashobora kuba yiyahuye abitewe no kwiheba kuko yari muto kandi afite abana batanu.
Uwimana yagize ati: "Turacyibaza kuri uyu mugore wari afite abana batanu ku myaka 25. Nkeka ko ashobora kuba yiyahuye abitewe no kwiheba kuko yari n’umukene."
Nubwo hari abakekeranya ko Mukeshimana ashobora kuba yiyahuye, Polisi yo ikomeje gukora iperereza ku rupfu rwe n’abana be.


















TANGA IGITEKEREZO