Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 nzeri 2013, abajura bitwaje intwaro bateye umucuruzi, witwa Bugingo Manase, utuye mu mudugudu w’Umukamba, Akagari k’Umukamba, Umurenge wa Kazo , akarere ka Ngoma bamwambura amafaranga asaga miliyoni ndetse baranamukomeretsa.
Ubu bujura bwakozwe ahagana ku isaha ya saa mbiri na 45 z’ijoro, ari nabwo amasasu yatangiriye kunvikana muri aka kagari k’Umukamba.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’akagari k’ Umukamba, Aline Nizeyimana, yatangaje ko ubuyobozi bufatanije n’inzego zishinzwe umutekano, bihutiye gutabara, ariko abo bajura bitwaje intwaro bahita batoroka, nta n’umwe utawe muri yombi.
Kugeza ubu umuyobozi w’umudugudu w’uUmukamba, niwe wenyine umaze gutabwa muri yombi, kubera ko yatezutse kunshingano zo gukoresha irondo, aho abaturage aribo bicungira umutekano mu baturage, bikarinda iyo bigera aho abantu barasa bakanaburirwa irengero, nta wabazwa icyakozwe mu kubatesha.
Nizeyimana akomeza avuga ko bamaze gufata imyambaro ya gisirikare, bikekwako ariyo abo bajura bari bambaye, iperereza rikaba rigikomeza ngo harebwe ababa bihishe inyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace baganiriye na IGIHE, batangaje ko ubwo bumvaga urusaku rw’amasasu, bagize ubwoba batangira kwihindira mu mazu no gukinga inzugi zabo, batinya ko ayo masasu ashobora kubakomeretsa, kuko batari bakamenye neza aho abarasa baherereye, kandi bumva urusaku rw’amasasu ruri bugufi bwabo.
Uru rusaku rw’amasasu rwumvikanye, mu gihe mu minsi ishize haherukaga nanone kubaho iraswa ry’urufaya mu nkambi y’impunzi z’abanyekongo, ahacumbikiwe abahoze ari abarwanyi ba M23, ubwo bigomekaga ku gikorwa cyari cyateguwe cyo kubasaka, maze bikaba ngombwa ko abapolisi b’u Rwanda bacunga iyo nkambi barasa mu kirere.
Iri raswa ry’amasasu ryaraye ribayeho, rije rikurikirana n’iryo ryaherukaga, mu gihe kitageze ku kwezi. Gusa mu nshuro zombi hakaba nta rupfu rwabayeho ruturutse kuri aya masasu.


















TANGA IGITEKEREZO