Nyuma y’ibisasu byatewe mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize iminsi itatu yikurikiranya, bikurikira n’indi nshuro yo mu kwezi gushize, kuri uyu wa Gatatu hongeye kugwa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda biturutse muri Congo Kinshasa.
Mu saa tanu za mu gitondo kuri uyu Gatatu ibindi bisasu bibarirwa muri bitanu byaguye mu mirima y’abaturage mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, nk’uko ubuyobozi bw’uwo murenge bwabibwiye itangazamakuru. Ariko amakuru aturuka ku batuye i Rubavu aravuga ko nta n’umwe cyahitanye.
Kuwa Kane ushize, bwo igisasu cyaguye hafi y’umupaka uhuza ibihugu by’u Rwanda na Congo, ku gihande cy’u Rwanda mu mudugudu wa Bugu, Akagali ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, mu ma saa saba z’amanywa.
Usibye ibyo bisasu byaguye muri Busasamana no mu murenge wa Rubavu uhana imbibi n’Umurenge wa Gisenyi haguye ibindi.
Ku itariki ya 15 Nyakanga 2013, na bwo ibisasu bibiri byatewe n’ingabo za Congo ku butaka bw’u Rwanda, bigwa mu tugari tw’ahitwa Kageshi na Gasiza two mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu.
Ibyo bikorwa byose Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje mu bihe byashize ko ari iby’ubushotoranyi bw’igisirikare cya Leta yaCongo.
Itsinda rishinzwe igenzura (EJVM), rigizwe n’abasirikare bakuru baturuka mu bihugu 11 bihuriye ku mugambi w’amahoro byo mu biyaga bigari (ICGRL) byagiye bikora igenzura ku bisasu bituruka Congo.



















TANGA IGITEKEREZO