Uganda : Abana barenga 200 bamaze kwandura indwara yo kuzunguza umutwe


Yanditswe kuya 18-06-2012 - Saa 10:17' na Jotham Ntirenganya

Mu gihugu cya Uganda indwara yo kuzunguza umutwe ikomeje kuba icyorezo ari nako ifata umubare munini w’abaturage ariko cyane cyane abana. Ibi byateye ikibazo bigera n’aho na Leta ishaka kumenya impamvu itera iyi ndwara kuburyo yashyize ho itsinda ry’abashinzwe ubushakashatsi kuri iyi ndwara n’ubwo bavuga ko impamvu nyayo batarayimenya.

Hagati aho ariko nkuko The New Vision dukesha iyi nkuru ibivuga, abaturage bamwe batangiye kuvuga ko ari amarozi, uretse ko Leta yo atariko ibibona ; kuba rero bamwe babyitirira barozi bituma habaho urwikekwe no gutinyana.

Abana barenga 200 ubu bamaze gufatwa n’iyi ndwara yo kuzunguza umutwe ubudatuza kandi abo ni abanduye muri uyu mwaka gusa.

Nk’uko rero abagize inteko ishinga amategeko baganiriye n’abaturage ngo basanze ubwoba ari bwinshi kuko iyi ndwara ngo iri kugenda ifata intera yo hejuru.

Abana banduye iyi ndwara rero bahabwa ibiribwa, imyambaro, nkuko umuganga Nicole Nancy Nyeko ubakurikirana abivuga.

IBITEKEREZO
ngirango abanenga ibyanditswe ntabwo bakurikiranye ikibazo uko giteye kuko nubwo umunyamakuru yayigize short nuko ngirango azi neza ko abantu basanzwe babizi kuko iyi ndwara imaze igihe ivugwa kandi irahangayikishije ahubwa twasaba MINISANTE ko yashyiraho ingamba nogutangira gukora ubushakashatsi hakiri kare igitera iyi ndwara kugirano natwe tugire ingamba zokuyikumira hakiri kare kuko baravuga ngo IYO UMUTURANYI ARWAJE IBINYORO NAWE ICYOGUKORA URAKIZI. Prevention is better than cure.
Musubize20.06.2012 saa 03:40
gasabo
Ntabwo murabona umuntu urwaye isusumira ?reba kubona abana magana abiri bakora iyo mouvement bataruhuka,uzi ko bashobora kubyimba amajosi we kk !
Musubize19.06.2012 saa 04:18
gg
murakoze ariko uwanditse iyi nkuru biragaragara ko nta bushakashatsi buhagije yakoze nku munyamakuru kuko uvuze kuzunguza umutwe ntakindi umuntu yakumva giteye impungenge,nyamara abo bana banabazirika ku biti ngo batagira aho bagya kuko bacika ibisebe ntibanabyumve !! mbega baba batagishobora kwiyobora(ubwigenge) ''lose control'' natangaga ingero,ngaho namwe mwandike inkuru basi yakumvisha umuntu uburemere bwiyo ndwara naho ubundi abantu baragirango biroroshye..
Musubize19.06.2012 saa 02:45
inspector
Imana ishobora byose ibikirize. Wowe unenga ibyanditswe witwaje iki ?Ubu se urabona iyi ndwara ariyo guceceka. Niba hari contribution watanga bikore. Igihe mukomeze mumunyeshe, mutabariza n'abantu. murakoze
Musubize18.06.2012 saa 12:07
prive
Ubu se ibi bivuze iki ? Quand meme ! Muge namwe mureba ibyo mwanditse hanyuma mwibaze ko ababayandikiwe bunvishe ibyo aribyo.
Musubize18.06.2012 saa 07:08
kk

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!