Uganda:Bamwe mu ishyaka rya NRM basaba Perezida Museveni kuva ku butegetsi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Mu mwiherero w’abagize Inteko Ishinga Amategeko ba Uganda uyobowe na Perezida Yoweli Museveni, bamwe bo mu ishyaka rye NRM bakomeje kumubwira ko imyaka irenga 27 amaze ayobora ihagije.
Nk’uko BBC yabitangaje Barnabas Tinkasimire, umudepite mu ishyaka rya Perezida Museveni, yagize ati “Iyo umaze igihe kirekire ku butegetsi, utangira kwica n’ibyo wakoze, ibirero bitumye twe duhaguruka kugira ngo tugaragaze akababaro kacu kuko hari benshi bagiye bamusaba kuvaho ariko akabafata ku munwa.” (...)

Mu mwiherero w’abagize Inteko Ishinga Amategeko ba Uganda uyobowe na Perezida Yoweli Museveni, bamwe bo mu ishyaka rye NRM bakomeje kumubwira ko imyaka irenga 27 amaze ayobora ihagije.

Nk’uko BBC yabitangaje Barnabas Tinkasimire, umudepite mu ishyaka rya Perezida Museveni, yagize ati “Iyo umaze igihe kirekire ku butegetsi, utangira kwica n’ibyo wakoze, ibirero bitumye twe duhaguruka kugira ngo tugaragaze akababaro kacu kuko hari benshi bagiye bamusaba kuvaho ariko akabafata ku munwa.”

Tinkansimire yakomeje atangariza BBC ati “Igihe Perezida Museveni yajyaga ku butegetsi, yavugaga ko aje gukemura ikibazo abategetsi ba Africa bafite cyo kuramba ku butegetsi none dore igihe cyose yaranze kuvaho.”

Bimwe mu byo aba badepite bo mu ishyaka rye bamusaba, birimo kurekera abakiri bato bakayobora, kuko ubu ageze aho atangira kwangiza ibyiza yakoze, kandi ngo usanga muri iyi myaka amaze ayobora Uganda nta terambere rindi rikigaragara akorera abaturage be.

Perezida Yoweli Museveni yagiye ku butegetsi mu mwaka w’1986, nyuma yo guhirika ku butegetsi umunyagitugu Idi Amin.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza