Uganda: Bari mu maboko ya Polisi kubera umunyeshuri waburiwe irengero

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 24 Ugushyingo 2012 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’ikigo cy’ishuri New Hope for Africa Primary School, muri District ya Mukono, batawe muri yombi bazira ko umwe mu bana b’abanyeshuri bigaga bacumbikiwe mu kigo bayobora yaburiwe irengero.
Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, mu kigo aho abana biga bacumbikiwe, biravugwa ko yatorotse ishuri ku wa 30 Ukwakira 2012, nyamara abayobozi b’ishuri bagatangariza ababyeyi be iby’ibura ry’umwana nyuma y’iminsi 10, bakabigeza mu nzego za Polisi tariki ya 17 (...)

Abayobozi b’ikigo cy’ishuri New Hope for Africa Primary School, muri District ya Mukono, batawe muri yombi bazira ko umwe mu bana b’abanyeshuri bigaga bacumbikiwe mu kigo bayobora yaburiwe irengero.

Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, mu kigo aho abana biga bacumbikiwe, biravugwa ko yatorotse ishuri ku wa 30 Ukwakira 2012, nyamara abayobozi b’ishuri bagatangariza ababyeyi be iby’ibura ry’umwana nyuma y’iminsi 10, bakabigeza mu nzego za Polisi tariki ya 17 Ugushyingo.

Mu nkuru yatangajwe na The Daily Monitor, Polisi yo mu Karere ka Mukono ivuga ko yataye muri yombi aba bayobozi bitewe n’uburangare bagize, mu gihe uyu mwana azabura burundu bakazabibazwa.

Nyina w’umwana Grace Amanyo avuga ko abayobozi b’ishuri bihishe inyuma y’ibura ry’umwana we, kuko batabimumenyesheje hakiri kare, akongeraho ko akeneye kumubona ari muzima.

Umwe muri aba bayobozi yisobanura yavuze ko uwo mwana mbere y’uko aburirwa irengero, yari yavunitse ukuboko, bityo mu gihe yajyanwaga kuvurwa akaba yaratinye guterwa inshinge, maze atoroka atyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza