Uganda: Besigye arasaba inkiko za Uganda kubuza Polisi kumubangamira

Yanditswe na Samuel Ishimwe
Kuya 20 Ugushyingo 2012 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Dr Kizza Besigye, umuyobozi w’ishyaka FDC ryo muri Uganda, akomeje gusaba inkiko z’iki gihugu kubuza Polisi gukomeza gukora ibikorwa bigamije kumubuza amahoro.
Amakuru dukesha The new Vision avuga ko ibi bije nyuma y’uko Polisi y’iki gihugu ikomeje kumukorera ibikorwa bitari byiza.
Nk’uko The new Vision ibitangaza, ngo Polisi ya Uganda yagiye yimura ibikoresho bya Dr. Besigye, ibi ngo akaba abona ari ukumubuza uburenganzira bwe.
Ushinzwe kuburanira Besigye yerekeje iy’ubutabera ngo uyu (...)

Dr Kizza Besigye, umuyobozi w’ishyaka FDC ryo muri Uganda, akomeje gusaba inkiko z’iki gihugu kubuza Polisi gukomeza gukora ibikorwa bigamije kumubuza amahoro.

Amakuru dukesha The new Vision avuga ko ibi bije nyuma y’uko Polisi y’iki gihugu ikomeje kumukorera ibikorwa bitari byiza.

Nk’uko The new Vision ibitangaza, ngo Polisi ya Uganda yagiye yimura ibikoresho bya Dr. Besigye, ibi ngo akaba abona ari ukumubuza uburenganzira bwe.

Ushinzwe kuburanira Besigye yerekeje iy’ubutabera ngo uyu mugabo abone amahoro.

Bivugwa ko Polisi ya Uganda yashyize za bariyeri imbere y’inyubako ya Dr. Kizza Besigye, ku buryo nta muntu ubasha kugera iwe.

Seiko Chemonges, umuyobozi mukuru wa Polisi ya Kasangati, yavuze ko ibyo Dr. Besigye avuga atari byo kubera ko ibikorwa Polisi yakoze ari ibisanzwe nta kintu kidasanzwe cyabaye muri kariya gace.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza