Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyiratangaza ko cyafashe bimwe mu bikoresho bya gisirikare ndetse n’ibyo mu rugo, mu bitero izo ngabo zikomeje kugaba mu gihugu cya Central Africa zishakisha Joseph Kony, urwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Amakuru dukesha The New Vision, avuga ko muri icyo gitero, umwana w’imyaka 6 wavukiye mu ishyamba yashoboye kubohorwa, icyakora kugeza ubu ababyeyi be bo baracyaririmo.
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda Coloneli Felix Kulayigye, yatangaje ko muri iki gitero bahitanye inyeshyamba za Joseph Kony zigera kuri 2, ndetse hanafatwa n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo n’intwaro.
Mu bindi bikoresho byafashwe harimo amasafuriya, amasahane, amaradiyo ndetse n’igikoresho gitanga umuriro uturutse ku mirasire y’izuba.
Igihugu cya Uganda, cyatangiye kugaba ibitero mu gihugu cya Central Africa mu guhiga Joseph Kony mu mwaka wa 2009, nyuma y’aho Central Africa itangiye uruhushya ku ngabo za Uganda rwo kwambuka umupaka zikerekeza muri icyo gihugu.
Uyu Joseph Kony, ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruri i La Haye mu Bubuholandi, aho ashinjwa ibyaha by’intambara.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
DRC : Abarenga 20 bagwiriwe n’ikirombe
18.05.2013 |
|
Afurika y’Epfo : 23 bishwe no gusiramurwa bya gakondo mu cyumweru kimwe
17.05.2013 |
|
Nigeria : Polisi yafunze 3 bakekwaho gucuruza abana
16.05.2013 |
|
RDC : FDLR yayogoje abaturage
16.05.2013 |
|
Kenya : Imbere y’Inteko bigaragambije bakoresheje ingurube
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |