Uganda : Icyorezo cya Ebola kishe abantu 14


Yanditswe kuya 29-07-2012 - Saa 12:53' na Jotham Ntirenganya

Virusi ya Ebola imaze guhitana abantu basaga 14 mu Burasirazuba bwa Uganda, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje ku itariki ya 28 Nyakanga 2012.

Uhagarariye Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima ku Isi muri Uganda, Joaquim Saweka yavuze ko abantu barenga 20 bamaze gufatwa n’iki cyorezo, mu Karere ka Kibaale mu biro metero nka 200 uvuye Murwa mukuru wa Kampala, nkuko Urubuga rw’ Ijwi ry’Amerika rwatangaje.

Indwara ya Ebola, nta muti cyangwa urukingo irabona, yandura vuba cyane kandi ikica vuba, uyi rwaye usanga afite umuriro mwinshi kandi ava amaraso.

Urubuga rwa BBC narwo rwongeye ho ko icyorezo gishobora kuba cyaturutse ahanini ku muryango uherutse kujya gushyingura mu kandi karere, kuko ubusanzwe Ebola yandura cyane. BBC ikomeza ivugako,90% by’ abafatwa na Ebola ibahitana.

Uwanduye arangwa n’umuriro mwinshi, gucika integer, kuribwa umutwe, gucisha hejuru, ndetse no gukora nabi kw’imbyiko.
Umugore utwite ni we wafpuye bwa mbere kuva Ebola yongeye kwaduka, mu kwezi gushize.

Kuva 1976 yavumburwa, Ebola imaze guhitana abantu 1200 ku Isi, muri Uganda iyi ibaye inshuro ya gatatu Ebola ikwirakwiye. Iyi ndwara yibasiye Uganda cyane mu mwaka wa 2000, aho abantu 425 bayanduraga, muri bo 200 ikaba yarabahitanye.

IBITEKEREZO
Imana ibafashe bakire, kandi natwe itubere urukingo kabisa !. Ese ntawaturusha ikiyitera ? ngo wenda umuntu agerageze kwirinda, aha navuga wenda umwanda, akazi kenshi, kunywa amazi adatetse n'ibindi...... nugusenga cyaneee.
Musubize30.07.2012 saa 12:44
######
Arikose ibi nibiki kandi Mana yacu.Imana ibakize.
Musubize30.07.2012 saa 04:37
Ed
Imana iyiturinde
Musubize29.07.2012 saa 16:30
Hirwa

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!