Uganda: Umubare w’abana batagira kivurira ugenda wiyongera

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 1 Mata 2013 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Mu gihugu cya Uganda umubare w’abana batagira kivurira ugenda wiyongera uko bucyeye n’uko bwije. Ibyo bikaba biteye impungenge kuko umubare w’abana bakirwa mu bigo urushaho kwiyongera.
Nk’uko umuryango nyafurika wita ku bana kandi urwanya ihohoterwa ribakorerwa ubitangaza, bbakorerabushake batandukanye babitaho ko batewe impungenge n’ubwiyongere bukabije bw’abana bakirwa mu bigo byita ku bana batagira ababitaho.
Daily Monitor dukesha iyi nkuru itangaza ko Barbara Nankya Mutagubya, umuyobozi (...)

Mu gihugu cya Uganda umubare w’abana batagira kivurira ugenda wiyongera uko bucyeye n’uko bwije. Ibyo bikaba biteye impungenge kuko umubare w’abana bakirwa mu bigo urushaho kwiyongera.

Nk’uko umuryango nyafurika wita ku bana kandi urwanya ihohoterwa ribakorerwa ubitangaza, bbakorerabushake batandukanye babitaho ko batewe impungenge n’ubwiyongere bukabije bw’abana bakirwa mu bigo byita ku bana batagira ababitaho.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru itangaza ko Barbara Nankya Mutagubya, umuyobozi w’ikigo cyakira abana cya Sanyu Babies’ Home, ubwo yahabwaga impano n’ishyirahamwe Usafi Market Vendors Association muri iyi mu mpera z’icyumweru gishize, yatangaje ko umubare w’abana bakira buri cyumweru kuri ubu wikubye kabiri.

Yagize ati “abana bagera kuri batanu bazanwa muri iki kigo cyacu, bakaba barikubye kabiri ugereranyije n’imyaka yashize.” yongeyeho ko ibyo bituma bibagora cyane kubera ko nta bushobozi baba bafite.

Anna Sendi, umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Malmö University mu gihugu cya Suwede, atangaza ko ubushakashatsi yakoreye muri Uganda ku bwiyongere bw’abana bajyanwa mu bigo by’abagiraneza bita ku bana, bwagaragaje ko umubare wiyongera kuva kuri 40 ugera kuri 80 buri mwaka i Kampala.

Nankya yasabye abaturage bose muri rusange kwitabira gufasha ibigo byita ku bana batagira epfo na ruguru, kugira ngo bibone ubushobozi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza