Uganda : Umuryango w’abantu 4 wahitanwe n’impanuka y’imodoka


Yanditswe kuya 23-08-2012 - Saa 03:56' na James Habimana

Mu gihugu cya Uganda, haravugwa impanuka ikomeye y’imodoka yabereye ku muhanda Soroti-Katawi, aho yahitanye abantu bane bose bakomokaga mu muryango umwe.

Ababyiboneye n’amaso, batangarije Ikinyamakuru The New Vision ko iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Landa Cruiser, yarengaga umuhanda nyuma ikagonga igiti ari na byo byatumye ifatwa n’inkongi y’umuriro nyuma abantu bagera kuri bane barimo bose bakaba nta wabashije kuyirokoka.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Amuria iyi mpanuka yabereye, yatangarije Ikinyamakuru The New Vision ko abo baguye muri iyi mpanuka, barimo uwitwa Janet Florence Aguti wari wungirije umukuru w’Uburezi mu mujyi wa Kampala, mushiki we witwa Christine Akwi, Margaret Icoroti na Daniel Okedi bose bakomaga mu Muryango umwe.

IBITEKEREZO
BIRUMVIKANA ABO BAGIZWE NUMUGABO, UMUGORE N'ABANA. IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA, BARATUNGUWE MUGIHE BARIMO KWITEMBERERA, IBYISI NIKO BIMERA, NUKURUHIRUBUSA GUSA, mureke tujye twicisha bugufi kandi twubahe Imana tunaharanira kuzasiga inkuru nziza inyuma yacu.
Musubize23.08.2012 saa 12:07
pole
nawe se usoma titre ugahita wibwira ibiri mu nkuru ? ibaze nk umuntu usoma comment atarasoma inkuru ko abonye iyi yawe byahita bimuyobya kandi ntaho bavuga ko ari umugabo umugore n abana !!! "abo baguye muri iyi mpanuka, barimo uwitwa Janet Florence Aguti wari wungirije umukuru w’Uburezi mu mujyi wa Kampala, mushiki we witwa Christine Akwi, Margaret Icoroti na Daniel Okedi bose bakomaga mu Muryango umwe" bashobora kuba ari abavandimwe, ababyara cg se abandi bafitanye isano ! Imana ibahe iruhuko ridashira !
24.08.2012 saa 01:55
lisine
AMISOM itabare.
Musubize23.08.2012 saa 04:37
Islamist

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!