Umunyarwandakazi Sifa Nsengimana yaguye muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 27 Ugushyingo 2012 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru gishize hamenyekanye urupfu rw’Umunyarwandakazi Sifa Nsengimana waguye muri Afurika y’Epfo azize impanuka y’imodoka.
Sifa Nsengimana yavukiye muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo nyuma y’aho ababyeyi be bahunze u Rwanda mu 1962.
Mu 1993 Nsengimana yimukiye muri Canada ahakura igitekerezocyo cyo gufasha abana bagizwe impfubyi na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Apfuye ari Umuyobozi wungirije w’umuryango uharanira gukumira amakimbirane muri Darfur no kurengera (...)

Mu mpera z’icyumweru gishize hamenyekanye urupfu rw’Umunyarwandakazi Sifa Nsengimana waguye muri Afurika y’Epfo azize impanuka y’imodoka.

Sifa Nsengimana yavukiye muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo nyuma y’aho ababyeyi be bahunze u Rwanda mu 1962.

Mu 1993 Nsengimana yimukiye muri Canada ahakura igitekerezocyo cyo gufasha abana bagizwe impfubyi na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Apfuye ari Umuyobozi wungirije w’umuryango uharanira gukumira amakimbirane muri Darfur no kurengera abana batagira kirengera witwa Massachusetts Coalition to Save Darfur.

Afatanyije n’Umuyahudikazi, mu 2006 Sifa yagize uruhare mu gushinga ikigo Agahozo-Shalom giherereye mu karere ka Rwamagana gifasha abana 500 b’impfubyi za jenoside batagira aho baba.

Kuri benshi bamuzi bemeza ko yavugiraga abantu bari mu bice by’intambara. Ngo ari mu baje ku isonga mu guhururiza intara ya Darfur yakorerwamo ibyaha by’intambara.

Ambasaderi Vincent Karega uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo avuga ko urupfu rwa Sifa rwabatunguye kuko yafashaga umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo mu bikorwa byose bigamije kubahuriza hamwe.

Nyakwigendera Sifa yitabye Imana afite indi mishinga yo guteza imbere urubyiriko rwavuye mu gisirikare kwihangira imirimo no kwiyunga. Ngo yari afite iyerekwa ryo kunga isi yose abihereye mu karere k’Ibiyaga Bigari kayogojwe n’intambara z’urudaca na jenoside yabaye mu Rwanda.

Sifa asize abana 2 n’umugabo batuye muri Afurika y’epfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza