Kuva ku itaraiki ya 16 Nyakanga Arusha muri Tanzania harabera inama yiminsi 2 ihuza ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bazigiramo ibirebana n’ingengo y’imari izakoresha mu mwaka wa 2012/2013 nibizava mu mishinga iteganyijwe gukorwa.
Umunyamabanga wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ushinzwe imari Nsengiyumva Jean-Claude yavuze ko muri iyi nama barebera hamwe ibizabafasha kumenya ibyagezweho n’ibizakorwa mu mwaka utaha.
Ibi biganiro byagarutse kubizashyirwamo imbaraga mu iterambere ry’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba birimo ibizakurikizwa mu bikorwa by’iterambere ry’imbere mu bihugu, umuco, imikoranire n’ibindi bihugu, uruhare rw’abaturage mu gushyira mubikorwa gahunda ziteza imbere ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.
Nsengiyumva avuga ko ibi biganiro bizafasha abatuye mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba gusobanukirwa n’imikorere ya EAC, abagize uyu Muryango ndetse n’icyerekezo cyawo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Afurika y’Epfo : 23 bishwe no gusiramurwa bya gakondo mu cyumweru kimwe
17.05.2013 |
|
Nigeria : Polisi yafunze 3 bakekwaho gucuruza abana
16.05.2013 |
|
RDC : FDLR yayogoje abaturage
16.05.2013 |
|
Kenya : Imbere y’Inteko bigaragambije bakoresheje ingurube
14.05.2013 |
|
2016 : Sudani y’Amajyepfo irinjira muri EAC
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |