Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba urimo kwiga ku ngengo yimari y’umwaka utaha


Yanditswe kuya 18-07-2012 - Saa 11:17' na Marie Chantal Nyirabera

Kuva ku itaraiki ya 16 Nyakanga Arusha muri Tanzania harabera inama yiminsi 2 ihuza ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bazigiramo ibirebana n’ingengo y’imari izakoresha mu mwaka wa 2012/2013 nibizava mu mishinga iteganyijwe gukorwa.

Umunyamabanga wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ushinzwe imari Nsengiyumva Jean-Claude yavuze ko muri iyi nama barebera hamwe ibizabafasha kumenya ibyagezweho n’ibizakorwa mu mwaka utaha.

Ibi biganiro byagarutse kubizashyirwamo imbaraga mu iterambere ry’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba birimo ibizakurikizwa mu bikorwa by’iterambere ry’imbere mu bihugu, umuco, imikoranire n’ibindi bihugu, uruhare rw’abaturage mu gushyira mubikorwa gahunda ziteza imbere ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Nsengiyumva avuga ko ibi biganiro bizafasha abatuye mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba gusobanukirwa n’imikorere ya EAC, abagize uyu Muryango ndetse n’icyerekezo cyawo.

IBITEKEREZO
mwashatse ukuntu ibiciro byagabanuka ku isoko . kuko ubuzima burahenze , ibindi mube mubyihoreye. 2001 twagiye muri COMESA havugwa ko ibiciro by'isukari , umuceri , ifarini bizagabanuka none ahubwo nibwo byiyongera umunsi ku munsi. tuninjira muri EAC niko abaturage twabwirwaga , none ibiciro bizamuka umunsi ku munsi . amaherezo azaba ayahe ? abakira barushaho gukira abakeana murumva namwe
Musubize18.07.2012 saa 10:02
UMUGWANEZA Jeanne

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!