Umuyobozi mu mutwe wa FDLR yishyikirije MONUSCO

Yanditswe na
Kuya 14 Werurwe 2012 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bayobozi mu mutwe wa FDLR witwa Lt. Col. Idrissa Muradadi ari kumwe n’abamurinda batatu bashyize intwaro hasi bishyira mu maboko y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zagiye kugarura amahoro muri Kongo (MONUSCO).
Ibi byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu ijwi rya Col. Sylvain Ekenge wavuze ko Muradadi yishyikirije ingabo za MONUSCO kuwa kabiri.
Lt. Col. Idrissa Muradadi n’abarinzi be batatu bategereje koherezwa mu Rwanda. Muradadi yari umuyobozi wa (...)

Umwe mu bayobozi mu mutwe wa FDLR witwa Lt. Col. Idrissa Muradadi ari kumwe n’abamurinda batatu bashyize intwaro hasi bishyira mu maboko y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zagiye kugarura amahoro muri Kongo (MONUSCO).

Ibi byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu ijwi rya Col. Sylvain Ekenge wavuze ko Muradadi yishyikirije ingabo za MONUSCO kuwa kabiri.

Lt. Col. Idrissa Muradadi n’abarinzi be batatu bategereje koherezwa mu Rwanda. Muradadi yari umuyobozi wa batayo ya kabiri yo muri uyu mutwe.

Ekenge yatangarije ikinyamakuru Herald Daily ko Muradadi yashyize intwaro hasi bitewe n’igitutu bari bashyizweho n’ingabo za Kongo.

Yagize ati: "Ndemeza ko umuyobozi wa FDLR mu gace ka Kabare, Lt. Col. Idrissa Muradadi, unayobora batayo ya kabiri yo muri uyu mutwe ari mu maboko ya MONUSCO biteganyijwe ko azoherezwa mu gihugu cye."

Ingabo za Kongo zifashijwe na MONUSCO zatangiye kugaba ibitero kuri FDLR kuva kuya 15 Gashyantare uyu mwaka, ibi byemezwa na Ekenge.

Herald Daily ivuga ko abasivile benshi bo muri Kongo bamaze kwicwa na FDLR kuva uyu mwaka watangira. Igitero giheruka cyagabwe ku baturage batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuya 25 Gashyantare cyahitanye abasivile 4 kigasiga abandi batatu bakomeretse.

Ekenge yagize ati: "Tuzakomeza kubagabaho ibitero bikaze kugeza ubwo bose bazataha mu gihugu cyabo."

Kuwa mbere w’iki cyumweru twatangiye kandi abarwanyi 16 bo muri FDLR bageze mu Rwanda. Hafi ya bose uko ari 16 babaga muri batayo ya kabiri ya FDLR.

1er Sergeant Nsengiyumva Vincent na bagenzi be bavuga ko imitere y’aho batayo yabo yari iherereye byatumaga batabona amakuru ku Rwanda. Gusa amahirwe bagize ngo ni uko iyi batayo irimo kwimuka bityo bakaba barageze aho babasha kumva radiyo ndetse na telefoni ikaba ikora.

Aba uko ari 16 batahutse banavuga ko kubasha gutoroka bisaba ubuhanga kuko bikorwa mu ibanga rikomeye naho ubundi ngo n’abo basize inyuma ngo barabishaka.

Kuba abakiri muri aya mashyamba ya Kongo bifuza kugaruka mu gihugu cyabo biragaragazwa n’umubare w’abari gutaha muri iyi minsi, hakaniyongeraho abayobozi babo bazana nabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza