Urubanza rw’abaregwa gushaka guhitana Kayumba rukomeje gutera urujijo PRINT VISITS : 49113 COMMENTS: 23 

Urubanza rw’abaregwa gushaka guhitana Kayumba rukomeje gutera urujijo


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 09:56' na IGIHE.com

Ubwo urubanza rw’abashinjwa gushaka guhitana Kayumba Nyamwasa tariki 19 Kamena 2010 rwakomezaga kuri uyu wa Kabiri, abapolisi bakoze iperereza ku ikubitiro bakomeje kubazwa ibibazo byerekeranye n’uko abaregwa batawe muri yombi. Gusa hongeye kugaragara ukwivuguruza no guhizagurika mu byo bavugaga, byatumye bamwe bibaza niba urwo rubanza rudakwiye guhagarikwa, dore ko abafashe abaregwa badasobanura icyabibateye.

Umupolisi ufite ipeti rya liyetona wari wabajijwe kuwa mbere niwe wongeye kubazwa kuri uyu wa Kabiri, aho yasobanuraga uburyo abaregwa numero 2 na numero 3 bafashwe. Uwo mupolisi yagaragaje kwivuguruza mu mvugo, aho yavuze ibitandukanye n’ibyo yari yaratangaje mu mwaka ushize. Abajijwe impamvu y’uko kwivuguruza uwo mupolisi yavuze ko yarazi ko atahinduye imvugo, ngo ariko bishobora kuba byatewe n’uko hashize igihe kinini atavuga kuri iyo ngingo.

Urujijo ku wari umushoferi wa Kayumba Nyamwasa

Ubwo yabazwaga aho umushoferi wa Kayumba Nyamwasa (bari kumwe araswa) yafungiwe amaze gufatwa, umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi yagejejweho abaregwa bwa mbere yatangaje ko bamufungiye mu biro bye, mu gihe umwe mu bapolisi ayobora yari yavuze ko umushoferi yafungiwe mu magorofa yo hasi, ahantu hafunze n’ingufuri. Abajijwe ibyafatwa nk’ukuri muri ibyo bisubizo byombi, uwo muyobozi yasubije ati “ Nimwemere ibyo mbabwiye, ibyo uriya avuga arabeshya… Ndamukuriye, maze imyaka myinshi mu kazi, nijye uvuga ukuri !”

Bamwe mu baregwa barambiwe urubanza

Mu gihe urubanza rugomba gukomeza mu minsi isigaye muri iki cyumweru, aho ababuranira abaregwa numero 5 na numero 6 (ariwe umushoramari w’Umunyarwanda Pascal Kanyandekwe), bamwe mu baregwa n’abababuranira baribaza impamvu umucamanza adahagarika urubanza kandi hakomeje kugaragara urujijo, aho abapolisi n’abandi batangabuhamya bivuguruza, uwarashwe n’uwamurashe ntibagaragare mu rukiko, imbunda yamurashe nayo ntiyerekanwe.

Abamenyereye iby’imanza muri icyo gihugu bo bavuga ko umucamanza akwiye guhagarika urubanza, cyangwa ubushinjacyaha bugasaba ko rwahagarara kuko ntaho rugana.

Abandi bo bizeye ko Frank Ntwali (muramu wa Kayumba Nyamwasa) ukomeje kuvugwa cyane muri uru rubanza azabazwa ku ruhare yagize mu gufata abaregwa kandi atari umupolisi. Uwo mugabo kandi aravugwaho kuba ariwe ubitse imbunda yakoreshejwe mu kurasa muramu we, no kuba yaragize icyo akora mu bimenyetso by’aho icyaha cyakorewe no mu mazu y’abaregwa, dore ko ariwe wahageraga mbere.

IBITEKEREZO
Ntacyo nabivugaho.gusa....................................... !!!!!?????
23.02.2012 saa 00:34
MARIRO
RIMWE MUZAJYA KUMVA MWUMVE NUWO MUCAMANZA ARIVUGURUJE !!!!!
22.02.2012 saa 23:43
K
Urwo nurucabana ndabona Uwo mucamanza ashobora kuba afite uruhande abogomiyeho bamwitondere kuko yakagombye gufata abo bantu baruhimbye !!!!
22.02.2012 saa 15:58
David Mbaraga
ngo tureke ubutabera bwa south africa buzatugezaho ukuri ?sha niba mutegereje ukuri kuva mubutabera bwa south africa nimutegereze nkuko natwe dutegereje kuza kwa yeshafi ya u kwa kabiri,nonese luck dube /ururbanza rwe rwahezehe ?umva kayumba yewe ngo ndizera south africa kuko ubutabera bwingenga yabikurahe ?reka mbabwire S.A ni 4 cyane ese nawe hafi 1/2 cya baturage baba bafite guns how can u manage such guns in a city ? njyewe SA nyibona nkigihugu gifite akajagari keshi kari hafi ya ka kongo gusa kayumba aramababaza kuko yishinga SA kandi ababanyarwanad duhari erega politike yarahindutse ashatse yataha agasaba muzehe imbabazi nabanayarawanada hanyuma akaza tukubaka,use ntareba ibibera muri middle east abazungu bahinduye gahunda ahubwo abanyafurika bafite politike zohasi barambabaje buriya aziko haruwo atera imbabazi ngoubutabera ahaaaa uribeshya,ese demokarase avuga SA itaba namerika niyihe ubuse amerika koyakuyeho igihano cyurupfu sadamu hussen yapfuye uruhe ?ubuse kadafi yazize iki ?iran irazira iki ?siriya cia irashakaho iki ?isi yahinditse inyungu zabazungu na demokarase iba inyungu nzaburi muntu so kayumba va inyuma yabashinyaguzi ngo demokarase SA niyibona uzangaye kandi ndakwingize uzangaye murakoze.
22.02.2012 saa 14:39
mugarura
Nta gaciro umuntu yaha amagambo ayari yo yose atangazwa mbere y' isozwa ry' urubanza. Kayumba n' ubwo afite ibyo akurikiranweho, ariko tugomba kwirinda kureba ibitarebana n' ibivugwa kuri uru rubanza.
22.02.2012 saa 11:23
gandi
Urubanza rurajijishwa ariko biterwa na ba nyirubwite kuko bazi neza ko bagiye gutahurwa harimo na Baramu babo, Ese ubundi mwakwemeye konamwe ubwanyu ntamahoro mwifitemo nubwo muba muryaryana gusa mutikura nkaho mwashatse uburyo mutaha mukubaka urwababyaye ariko ya nda nini yanyu muyisize aho ngaho yanatumye mutorongera ngo aha mwabuze umudengezo ubwo se ko numva mutangiye kurasana niwo mudendezo nubwisanzure mwifuzaga !
22.02.2012 saa 11:23
kabare
Nyamara muramenyekana tuu ! ndabona byamaze kugera no mu Rugo iwe kandi nzi neza ko ariho ruzingiye nubundi kuko we n'umuryango we nkuko hari uwabivuze cyane cyane umugore we hazavamo umwe , kuko imibanire ye n'umugore we ntawutayizi nubwo bamwe baba babyigurutsa , abenshi baniriza barondora iby'ukuraswa kwe. Mureke gutayanjwa mwaravumbuwe ibyanyu bizaba nk'ibya habyarimana na Kanziga na Baramu bee n'abandi bene wabo , ubundi mushyire hasi Let y' Urwanda kuko ntabwo Rwabuze icyo rukora kuburyo rwakwirirwa inyuma ya Kayumba Nyamwasa ibyo gukora birahari Murakoze
22.02.2012 saa 11:19
rutihunza
Nta gitekerezo nabaha, kuko ijambo rya nyuma ari iry' ubutabera.
22.02.2012 saa 11:19
hijamo
Twategereje ikizava mu maboko y' ubutabera ko twese ntacyo twabihinduraho ? Ikindi nta n' umwe mu bandika kuri uru rubuga wari uri kuri ground.
22.02.2012 saa 11:17
muhizi
ruriya rubanza rurimo ubucakura bwinshi bwakozwe n'uruhande rwa kayumba nk'uko byagaragaye mu rubanza rwashehswe rw'aregwagamo abashatse ngo kumwicira kwa muganga,kuko hagaragayemo gutera umutangabuhamya ubwoba ngo asinye ibinyoma bishinja uruhande ruregwa n'ubwo yaje kubivugira mu rubanza,ibyo rero bikaba byaranabaye muri uru kuko usanga abarega aribo bifatiye abo bavuga ko barashe kayumba,ibyo bikaba rero biteye urwikekwe rwinshi bikanatuma umuntu yakwibaza niba koko no kwirasa bitarabayeho.
22.02.2012 saa 11:16
karani
ariko abakomeje kuba abagenzacyaha n'abashinjacyaha ndetse n'abacamanza ubwo bunva bakwiye kugirirwa ikihe kizere cyatuma umuntu yunva yunguwe igitekerezo ?ibyo si ugupfa kuvuga ibyo biboneye byose bashingiye kuri sentiments zabo zitagira undi ziha agaciro uretse bo ubwabo ?ibyo ni ubujiji bukabije cyane !nta sesengura ririmo namba !
22.02.2012 saa 11:01
matabaro
Ibyo mwita Gutekinika n'ibiki ariko ko nzi ko ahubwo ba Frank kababayeho byaba ngombwa na Namaliwaza cyanwa Rosette akayabazwa kuko nawe si shyshya !
22.02.2012 saa 10:57
Mukamana
ngo uwarashwe ntagaragara murubanza ? ninde utamuzi se ? Munyibukije cya kigoryi ngo ni Bagosora
22.02.2012 saa 09:57
urugo
enough is enough bagenzi !! ubu se uru rubanza ruzarangira badi ??? ukuri se ntigupfukiranwa buriya ??? hummm... reka dutegereze yewe !
22.02.2012 saa 08:57
mpore
gutekinika.com
22.02.2012 saa 08:09
mmmm
@Alex : I like your way of insinuating things ! Ugamije kutumenyesha iki se ?!
22.02.2012 saa 08:08
Mugabo
Niba abanyarwanda batekinika ndibaza ko bigoye kubikorera ku butabera nk'ubwa Africa Y'epfo, ndibaza ko itakwisuzuguza akageni kose, So mureke dutegereze imyanzuro y'urubanza, niyo kamarampaka.
22.02.2012 saa 06:49
dic
Noneho gutekinika byageze muri Afurika y'epfo cg niho byahereye ?!!
22.02.2012 saa 06:32
Jorome
igihe.com na newtimes mukora neza nkabemera kuko mumpa amakuru nifuza kumva............ !!!!!!!!!!! Hhahahahahahaaa
22.02.2012 saa 04:05
############
mugamije kutumenyesha iki se ? I like your way of preparing the audeience.
22.02.2012 saa 04:00
alex
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!