Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nyakanga, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’intebe wungirije wa Turukiya Besir Atalay, basinye amasezerano yo kunoza ubutwererane n’umubano hagati y’ibihugu byombi.
Nkuko Minisitiri Mushikiwabo yabisobanuriye abanyamakuru, ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye umubano, ariko aya masezerano aje mu rwego rwo kuwushyira ku mugaragaro ndetse no kuwongerera imbaraga.
Asobanura impamvu nyamakuru yo kugirana umubano na Turukiya, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati :”Uyu mubano uzadufasha mu kugera mu gace k’u Burasirazuba bwo hagati, Turukiya iri ahantu heza hagati y’Aziya n’u Burayi. ”
Yakomeje avuga ko Turukiya ari igihugu gifite umuvuduko mu iterambere, bityo bikazafasha u Rwanda mu ishoramali mu byiciro birimo : ubwikorezi, ubukerarugendo, amahoteli,uburezi n’ibindi.
Minisitiri Mushikiwabo yashimangiye ko uyu mubano uri muri politiki mpuzamahanga y’u Rwanda igamije kongera inshuti hirya no hino, yagize ati :”Iki ni igice cya politiki mpuzamahanga yacu, isaba u Rwanda kutagarukira ku bihugu by’inshuti dusanganywe gusa, ahubwo tukagera no mu bindi bice by’Isi.” Aha Mushikiwabo yavuze ko ari muri urwo rwego bari gutsura umubano mu bihugu bya Asia n’Afurika y’i Burengerazuba no hagati.
Yongeyeho ko uyu mubano uzagirira inyungu Abanyarwanda nko mu burezi, aho ubu bari kugirana amasezerano na Kaminuza zo muri Turukiya, biga uburyo bakorohereza abanyeshuri b’Abanyarwanda kwigayo. Mushikiwabo yavuze ko ubu hari na sosiyete ikomeye igiye gutangira kubaka amashuri mu Rwanda mu mezi make.
U Rwanda rumaze imyaka itatu rufite ubutwererane na Turukiya, imwe mu mbuto y’uyu mubano ni itangizwa ry’urugendo rw’indege wa Kigali-Istanbul, rukorwa na kompanyi y’indege yo muri icyo gihugu, Turkish Airlines.
Uretse mu bijyanye n’ubucuruzi, aya masezerano anavuga ku mikoranire mu by’umutekano, nko kurwanya iterabwoba n’ibyaha ndengamipaka, no guhanahana amahugurwa.
Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko ibihugu byombi byemeranije ku mushinga wo gufungura ambasade mu bihugu byombi, mu rwego rwo kunoza ubufatanye.
Aya masezerano aje nyuma y’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Turukiya muri Werurwe uyu mwaka, aho yabonanye n’abashoramali ndetse ahabwa impamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Fatih.
Igihugu cya Turukiya giherereye mu gace kari hagari y’umugabane wa Aziya n’u Burayi mu Burengerazuba bwo hagati, gifite ubuso bwa 783,562 km2 n’abaturage barenga miliyoni 74.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kamonyi : Abana batatu na nyina bakurikiranyweho kwica se
15.05.2013 |
|
Gisozi : Abagide bo mu bihugu 45 basuye urwibutso rwa Jenoside
12.05.2013 |
|
Abagore babana n’ihohoterwa mu ngo kubera gutinya igisebo
30.03.2013 |
|
Internet yabaye ifuni ibagara ubucuti muri iki gihe
25.02.2013 |
|
Afurika y’Epfo ku isonga mu kugaragaza uko imari y’igihugu ikoreshwa
19.02.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |