Mu gihe cy’imyaka ibiri u Rwanda ruzaba mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi (Security Council). Ni umwanya rusimbuyeho igihugu cya AfurikA y’Epfo
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kabamo ibihugu cumi na bitanu. Mu bihugu 193 bigize Umuryango w’Abibumbye, uretse bitanu by’ibihangange bihora muri aka kanama bikagiramo n’uburenganzira ndakumirwa (Veto), ibindi byose bisigaye bigenda bisimburanamo, buri myaka ibiri hakajyamo ibihugu icumi.
Muri aka kanama buri gihugu gikorera ubuvugizi itsinda ry’ibihugu gihagarariye. Iyi myaka ibiri u Rwanda ruzaba ruhagarariye ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.
Si ubwa mbere u Rwanda rwicara kuri iyi ntebe, rwayiherukagaho mu myaka 18 ishize, ni ukuvuga mu mwaka w’1994. Cyakora kuba u Rwanda rwari mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi muri uwo mwaka w’1994 ntibyabujije jenoside guhitana inzirakarengane muri icyo gihe.
N’ubwo nta gikorwa cyihariye igihugu icyo aricyo cyose gisabwa kugira ngo gitoranywe, umutekano, ituze n’amahoro bikirangwamo ni bimwe mu bituma kidatambamirwa mu gihe kigomba guhabwa intebe muri aka kanama k’amahoro n’umutekano ku isi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ntibihagije gukurikirana Mudacumura wenyine- Martin Ngoga
17.05.2012 |
|
Yatwikiwe muri Kongo azira kuba Umunyarwanda
17.05.2012 |
|
Perezida Kagame yasabye abarangije muri William Penn kwiha agaciro bafashanya
13.05.2012 |
|
Abapolisi b’Abanyarwandakazi barashimirwa uruhare rwabo mu guca ihohoterwa i Darfur
11.05.2012 |
|
Perezida Kagame : "Umutungo dufite w’ingenzi ni abaturage bacu"
10.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |