IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda
35 barimo n’Abarundi bane barakekwaho ibiyobyabwenge

35 barimo n’Abarundi bane barakekwaho ibiyobyabwenge


Yanditswe kuya 29-12-2012 - Saa 13:47' na Noël Turikumwe

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma yafashe abantu 35 badafite indangamuntu bakekwaho gucuruza inzoga zitemewe, kanyanga na muriture, mu murenge wa Kibungo; mu bafashwe hakaba harimo n’Abarundi bane.

Mu bafashwe harimo babiri bonyine bafatanywe litiro 30 za kanyanga, undi afatanwa litiro 45 z’inzoga izwi nka muriture. Abafashwe bose bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.

Polisi ishimira abaturage ku makuru batanze yatumye hafatwa izo nzoga zitemewe.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO