IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda
88 % batsinze ibizamini by’amashuri yisumbuye n’ubumenyingiro mu 2012

88 % batsinze ibizamini by’amashuri yisumbuye n’ubumenyingiro mu 2012


Yanditswe kuya 19-02-2013 - Saa 18:32' na Marie Chantal Nyirabera

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) cyashyize ahagaragara amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, aho mu bakoze batsinze ku kigereranyo cya 88, 2%.

Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko umubare w’abanyeshuri batsinze wiyongereye, kuko mu mwaka wa 2011 bari ku kigereranyo cya 87,5%.

Abanyeshuri bakoze ibizamini mu bakandida bigenga, Dr Biruta yavuze ko bagabanutse , kuko 2012 bari 3,850 mu gihe muri 2011 hari hakoze 7,031.”

Mu mashuri y’ubumenyingiro abakoze ikizami ku nshuro ya kabiri, ikigo cy’ubumenyingiro WDA gitangaza ko umubare w’abiyandikishije wiyongereye kuko mu 2012 bari 17,428 mu gihe muri 2011 bari 17,178.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko umubare w’abatarakoze ibizamini wagabanutse wavuye ku 8% ujya kuri 5% mu 2012.

REB ishyikiriza amanota MINEDUC

Dr Biruta yadutangarije ko mu biyandikishije gukora ibizami bose 5% batakoze, nubwo bimeze gutyo umubare w’abatarakoze wagabanutse kuko mu mwaka washize bari 8% batakoze ibizami.

Minisitiri Dr Biruta,yavuze ko minisiteri irifite inshingano zo kugabanura umubare w’abadakora ibizami bityo abiyandikisaha bose bakazajya bakora.

Abakoze ibizamini amanota yabo barayasanga ku rubuga rw’ Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB), cyangwa hakoherezwa ubutumwa bugufi na telefone (SMS) kuri 449.

Abarimu basabwe kujya guhita batwara amanota kuwa 18 Gashyantare ; abo mu mashuri y’ubumenyingiro mu Ntaray’Amajyepfo bazayafata mu ishuri ry’ubumenyingiro IPRC Huye, mu majyaruguru IPRC Tumba, mu Mujyi wa Kigali muri IPRC Kicukiro, naho mu Ntara y’ Uburengerazuba bazayafata kuri IPRC Kibuye.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO