Abakobwa ntibafatirwa ku manota make ugereranije n’abahungu -Minisitiri Biruta

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 20 Gashyantare 2013 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abantu benshi bavuga ko abakobwa bahabwa amahirwe mu mashuri kurusha abahungu, Minisiteri y’Uburezi itangaza ko icyo kibazo kitakiriho, abana bose bahabwa amahirwe angina.
Minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta yasobanuye ko amahirwe ku bana b’abakobwa no ku b’abahungu mu kwiga angana kuko bose babafatirwa ku manota amwe.
Agira ati “Abanyeshuri bose abahungu n’abakobwa babafatira ku manota amwe, aho bitandukanira ni ku bigo bimwe aho abakobwa akenshi usanga ibigo bibakira (...)

Mu gihe abantu benshi bavuga ko abakobwa bahabwa amahirwe mu mashuri kurusha abahungu, Minisiteri y’Uburezi itangaza ko icyo kibazo kitakiriho, abana bose bahabwa amahirwe angina.

Minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta yasobanuye ko amahirwe ku bana b’abakobwa no ku b’abahungu mu kwiga angana kuko bose babafatirwa ku manota amwe.

Agira ati “Abanyeshuri bose abahungu n’abakobwa babafatira ku manota amwe, aho bitandukanira ni ku bigo bimwe aho abakobwa akenshi usanga ibigo bibakira biba bifite imyanya myinshi, bakagira amahirwe yo kwiga ari benshi mu gihe hari imyanya yasagutse.”

Yasobanuye ko ishuri rishobora kwakira umubare munini w’abakobwa kuruta uw’abahungu, kuko ibigo byakira abakobwa ari byinshi mu mashuri yisumbuye aho hari n’amashuri y’abakobwa gusa.

Ikindi ni uko hari ibigo biba bifite amacumbi y’abakobwa gusa, hakaba n’ibyihariye byakira abakobwa bonyine, mu gihe abahungu uretse amaseminari na yo yakira bake, ibindi bigo biga bavanze ibyo bikazamura umubare w’abakobwa.

Muri uyu mwaka abanyeshuri b’abakobwa barangije amashuri yisumbuye ni 12,846 ni ukuvuga 44,7%, mu gihe abahungu ari 15,790 ni ukuvuga 55,3%.

Mu mashuri y’imyuga urutonde rwa WDA rwasohotseho amnota, rugaragaza ko abakobwa batsinze ari 7729 ni ukuvuga 49,3%, mu gihe abahungu batsinze ari 7935, ni ukuvuga 50,6%.

Bigaragara ko abakobwa batatsinze neza kuko abahungu baje imbere mu gutsinda mu mashuri yisumbuye n’ay’ubumenyingiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza