Abarimu bakosoye ibizamini batishyuwe bashire impungenge- REB

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 20 Gashyantare 2013 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Ubwo abarimu bamwe bari bagaragaje impungenge z’uko batinze guhembwa amafaranga bakoreye mu ikosora ry’ibizami bya Leta by’umwaka ushize, Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) gitangaza ko bazabahembwa muri uku kwezi.
Ubuyobozi bwa REB butangaza ko impamvu habayeho gutinda guhemba abarimu bakosoye ibizamini byo mu mashuri yisumbuye byatewe n’igenzura ryakorwa mu kwezi kwa mbere mu kureba imikoreshereze y’umutungo.
Umuyobozi wa REB, John Rutayisire, yatangaje ko abarimu bakosoye ibizamini by’amashuri (...)

Ubwo abarimu bamwe bari bagaragaje impungenge z’uko batinze guhembwa amafaranga bakoreye mu ikosora ry’ibizami bya Leta by’umwaka ushize, Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) gitangaza ko bazabahembwa muri uku kwezi.

Ubuyobozi bwa REB butangaza ko impamvu habayeho gutinda guhemba abarimu bakosoye ibizamini byo mu mashuri yisumbuye byatewe n’igenzura ryakorwa mu kwezi kwa mbere mu kureba imikoreshereze y’umutungo.

Umuyobozi wa REB, John Rutayisire, yatangaje ko abarimu bakosoye ibizamini by’amashuri abanza bo bamaze guhembwa, mu minsi ya vuba n’abakosoye ibizamini by’amashuri yisumbuye bakazishyurwa.

Bamwe mu barimu baganiriye na IGIHE bavuga ko bahembwe igice barangije akazi bakabwirwa ko amafaranga asigaye bazayanyuza ku makonti yabo, ariko bakomeza gutegereza ntibayabona.

Inkuru bifitanye isano:http://www.igihe.com/abakosoye-ibizamini-bya-leta-bijejwe-guhembwa-baraheba.html

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza