IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abize iby’uburezi nabo amanota yabo yashyizwe ahagaragara


Yanditswe kuya 21-02-2013 - Saa 02:09' na James Habimana

Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), ryashyize ahagaraga amanota asoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ku biga amasomo ajyanye n’uburezi.

Atangaza aya manota ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2013, Umuyobozi Mukuru wa KIE Prof. George K. Njoroge, yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini mu masomo ajyanye n’uburezi mu bigo 13 hirya no hino mu gihugu, ari 6,192 barimo n’abigenga, abakobwa bakaba ari 3,369 naho abahungu bakaba ari 2,823 aho bose batsinze ku kigero cya 81.9%.

Prof. Njoroge yatangaje ko kugeza ubu abanyeshuri barenga gato ibihumbi bitanu aribo bagiye koherezwa ku isoko ry’umurimo ariko bakajya kwigisha mu mashuri abanza, mu gihe ngo abari mu kiciro cy’abatsinze neza (Distinction) bazemererwa kujya kwiga muri KIE, na ho abari mu cyiciro cy’abatsinzwe (failure) bo bakaba batanemerewe kujya kwigisha muri aya mashuri.

Prof. Wenceslas Nzabarirwa Umuyobozi Wungirije wa KIE, yatangaje ko nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi itangiye uburenganzira mu mwaka wa 2010 ko KIE ariyo izajya itegura gahunda z’aya mashuri yigisha iby’uburezi, ndetse no gutegura ibizamini, kugeza ubu ngo ireme ry’abize uburezi rigiye kurushaho kwiyongera, kuko ngo umuntu uzajya yigisha mu mashuri abanza, agiye kujya byibura afite imyaka 2 ya kaminuza, ndetse akaba yarigishijwe neza amasomo agiye guha abanyeshuri nk’indimi, imibare n’andi.

Guhera tariki ya 21, abanyeshuri bakaba babona amanota yabo basuye urubuga rwa KIE, ariwo www.kie.ac.rw ndetse n’abayobozi b’ibigo bakaba bazaza gufata amanota y’abanyeshuri bakayajyana ku bigo byabo.

IBITEKEREZO
BISHOBOTSE MWADUHA NA GAHUNDA YA CANDIDAT LIBRE.MURAKOZE.
Musubize15.05.2013 saa 13:07
FIDELE
Ese kaminuza yemerewe kwigwamo n'abafite ayahe ma grade ?
Musubize23.03.2013 saa 12:14
Emmanuel
Murakoze,ndagirango munsubize bikaba byiza mubikoreye vuba kuri email yanjye.umuntu wemerewe gukomeza kwiga kaminuza asabwa kuba afite iyihe grade mumbwire byibuze irito rya nyuma.thank u
Musubize23.03.2013 saa 12:09
Emmanuel
murakoze kubw'iyinkuru y'amanota,gusa ntitwasobanukiwe neza icyabiriya byiciro uburyo twabihuza n'amanota nk'urugero:CREDIT n'inyugyti ya D.
Musubize21.02.2013 saa 08:01
KAYUMBA Charlotte
Kuki se ahubwo mwatinze kuyatangaza byari ngombwa ko mutegereza ko na REB ishyira amanota y`abandi hanze ? Niko biteganyijwe cyangwa hari indi mpamvu yabiteye ?
Musubize21.02.2013 saa 01:06
Mugenzi
iyo ukanze kuri runo rubuga barakubwira ngo result coming soon
Musubize21.02.2013 saa 00:10
m

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!