"Urubyiruko rwaba umuti aho kuba umutwaro ku gihugu"

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 21 Gashyantare 2013 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rurasabwa kuba umuti w’ibibazo by’igihugu aho kuba umutwaro. Ibi bikaba byavugiwe mu nama y’Ihuriro ry’urubyiruko ruturuka mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba iteraniye i Kigali, kuva tariki ya 19 kugeza ku wa 23 Gashyantare 2013.
Uru rubyiruko ruturuka mu bihugu 9 by’Afurika y’Uburasirazuba birimo bitanu byo mu Karere byiyongeraho Somalia, Ethiopia na Sudani zombi rwibumbiye mu Muryango udaharanira inyungu witwa “Initiative for Change”, ukorera ku rwego rwa buri gihugu. (...)

Urubyiruko rurasabwa kuba umuti w’ibibazo by’igihugu aho kuba umutwaro. Ibi bikaba byavugiwe mu nama y’Ihuriro ry’urubyiruko ruturuka mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba iteraniye i Kigali, kuva tariki ya 19 kugeza ku wa 23 Gashyantare 2013.

Uru rubyiruko ruturuka mu bihugu 9 by’Afurika y’Uburasirazuba birimo bitanu byo mu Karere byiyongeraho Somalia, Ethiopia na Sudani zombi rwibumbiye mu Muryango udaharanira inyungu witwa “Initiative for Change”, ukorera ku rwego rwa buri gihugu.

Insanganyamatsiko y’ibiganiro byabo uyu mwaka igira iti “Guharanira indangagaciro nk’urufunguzo rw’iterambere.”

Umunyamabanga w’iri huriro Ngarambe Louis yagize ati “turifuza ko urubyiruko ruhinduka abakemurabibazo bigaragara mu miryango barimo aho kuba umutwaro.”

Ngarambe yavuze ko hateguwe ibiganiro bitandukanye bigamije iterambere ry’urubyiruko birimo ibishingiye ku ikoranabuhanga, kwihangira umurimo binyuze mu ikoranabuhanga, kurwanya ibiyobyabwenge n’icyorezo cya SIDA n’ibijyanye no kubaka amahoro.

Avuga ko mu bindi bazakora harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruri ku Gisozi n’Umudugudu w’Ubwiyunge mu karere ka Bugesera.

Ibi ngo bikaba ari mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwaturutse mu bindi bihugu kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu bijyanye n’Ubumwe n’Ubwiyunge. Ngarambe abisobanura yagize ati “niba abantu bashobora kwiyunga nyuma y’amahano ya Jenoside yabaye mu Rwanda, nta kuntu abashwana bahereye ku nzuri cyangwa amatora batakwiyunga bafatiye urugero ku bagize ibiremereye biyunze.”

Bukuru Marc, waje ahagarariye itsinda ryaturutse i Burundi ahamya ko ibiyobyabwenge biri mu bizahaza urubyiruko bikadindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Asaba urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye kuzajyana ubutumwa kuri bagenzi babo basize, bubakangurira kubyirinda kuko bituma batitabira umurimo wo soko y’iterambere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza