Kwamamaza

Inkuru y’ibura ry’umuntu wo muri PS Imberakuri ni igihuha-Polisi

Yanditswe kuya 20-02-2013 saa 10:44' na ORINFOR


Polisi y’igihugu iratangaza ko amakuru atangazwa na Immaculate Uwizeye Kansime, umuyoboke w’ishyaka PS Imberakuri ko umugabo we yarigishijwe ari ibihuha bidafite ishingiro.
Ibi kandi bishimangirwa n’umwe mu bavandimwe ba Kalimba Fidel Elwin uvuga ko umuvandimwe we yamusezeyeho ko yaretse akazi, akaba agiye kujya hanze y’igihugu gushakisha ubuzima.
Rangira Auxil umuvandimwe wa Kalimba Elwin watubwiye ko hashize ibyumweru bibiri Kalimba amubwiye ko yasezeye ku kazi, kandi agiye kujya hanze y’u (...)

Polisi y’igihugu iratangaza ko amakuru atangazwa na Immaculate Uwizeye Kansime, umuyoboke w’ishyaka PS Imberakuri ko umugabo we yarigishijwe ari ibihuha bidafite ishingiro.

Ibi kandi bishimangirwa n’umwe mu bavandimwe ba Kalimba Fidel Elwin uvuga ko umuvandimwe we yamusezeyeho ko yaretse akazi, akaba agiye kujya hanze y’igihugu gushakisha ubuzima.

Rangira Auxil umuvandimwe wa Kalimba Elwin watubwiye ko hashize ibyumweru bibiri Kalimba amubwiye ko yasezeye ku kazi, kandi agiye kujya hanze y’u Rwanda gushaka ubuzima. Akaba asanga bidatangaje kuba umuntu yahitamo kujya gushakira imirimo mu gihugu icyo ari cyo cyose ashaka. Icyakora Karimba avuga ko atarongera kuvugana nawe.

Umuvugizi wa Polisi, Sup.Theos Badege, yavuze ko nta kirego Polisi yigeze yakira cy’ibura rya Kalimba Fidel Elwin, kandi ko yagiye asezeye abo mu muryango, akaba asanga ari ibihuha bishingiye ku nyungu za politiki.

Ishyaka PS Imberakuri ryashinzwe tariki 17 Nyakanga 2009 ryemezwa mu igazeti ya leta kuya 09 Ugushyingo muri uwo mwaka. Bamwe mu batangije iryo shyaka bakunze kurangwaho amacakubiri, n’uwari umukuru waryo Bernard Ntaganda akatirwa n’Urukiko igifungo cy’imyaka ine ahamwe n’ ibyaha bitatu byo gukurura amacakubiri, guhungabanya umudendezo w’igihugu n’ubwinjiracyaha mu gukora imyigaragambyo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
info@igihe.com, marketing@igihe.com

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved