Intara y’Iburasirazuba n’iz’i Burundi bihana imbibi mu gukemura ibibazo zigirana

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 21 Gashyantare 2013 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburazirazuba n’Abayobozi b’Intara za Muyinga na Kirundo bahuriye hamwe biga ku bibazo bikunze kugirana mu kurushaho kubungabunga umutekano no guteza imbere ubuhahirane bw’abaturage b’ibihugu byombi.
Kuwa 20 Gashyantare 2013 mu nama yatumujwe n’Intara y’Iburasirazuba, Guverineri Uwamariya Odette, ari kumwe na Guverineri w’Intara ya Kirundo y’i Burundi, Nzigamasabo Revelien n’uw ’Intara ya Muyinga, Ntawunkunda Ildephonse, baganiriye ku byaha bitandukanye bikunda (...)

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburazirazuba n’Abayobozi b’Intara za Muyinga na Kirundo bahuriye hamwe biga ku bibazo bikunze kugirana mu kurushaho kubungabunga umutekano no guteza imbere ubuhahirane bw’abaturage b’ibihugu byombi.

Kuwa 20 Gashyantare 2013 mu nama yatumujwe n’Intara y’Iburasirazuba, Guverineri Uwamariya Odette, ari kumwe na Guverineri w’Intara ya Kirundo y’i Burundi, Nzigamasabo Revelien n’uw ’Intara ya Muyinga, Ntawunkunda Ildephonse, baganiriye ku byaha bitandukanye bikunda guhungabanya umutekano hagati y’Intara zombi.

Muri ibyo byaha birimo ikibazo cy’abantu baroba mu biyaga ku buryo butemewe n’amategeko, ikibazo cy’ibyambu binyuzaho magendu n’ibiyobyabwenge byinjizwa mu Ntara y’Iburasirazuba biturutse mu i Burundi

Ba Guverineri bose batangaza ko bemeranyije ko inzego z’umutekano zikomeza kurushaho gukorana n’inzego za Leta , ndetse n’abashinzwe imisoro kugira ngo bagenzure abantu n n’ibintu byambuka ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro kuko ingingo zigiwemo zafashe imyanzuro igamije gutuma umubano urushaho gutera imbere kandi Intara zombi zigatera imbere.

Guverineri w’Intara ya Kirundo, Bwana Nzigamasabo Reverien, yavuze ko bishimiye uru rugendo kuko ibyo baganiriye bigaragaza ko bizagirira akamaro abaturage b’Intara zombi.

Aba bayobozi bemeranyijwe ko mu gihe cy’ibyumweru bitatu bazashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma abaturage barushaho guhahirana, hashyirwaho itsinda ku mpande zombi kugira ngo ritegure ibizaba bikubiye muri ayo masezerano.

Abayobozi b'Intara y'Iburasirazuba, n'ab'i Burundi bari kumwe n'inzego z'umutekano baganiriye uko umubano warushaho kuba mwiza

Nyuma y’ibiganiro abayobozi baturutse i Burundi basuye imidugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa iherereye mu turere twa Kayonza na Rwamagana, birebera ibyiza bya gahunda ya Leta yo gutuza abantu mu midugudu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza