Iyangirika ry’amashyamba riteye impungenge-MINIRENA

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 20 Gashyantare 2013 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi mukuru wungirije by’agateganyo ushinzwe amashyamba muri RNRA (Rwanda Natural Resources Authority) ,Bakundukize Dismas, afunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri y’abayobozi bo mu karere k’ibiyaga bigari, bafite mu nshingano kubungabunga ibidukikije, yatangaje ko mu Rwanda amashyamba yangirika ku buryo bukomeye.
Bakundukize avuga ko abubaka amazu anyuranye n’abakora imirimo ikenera ibiti, bakomeje kwangiza amashyamba y’u Rwanda, ibiti biterwa akaba ari bike ku bitemwa.
Mu (...)

Umuyobozi mukuru wungirije by’agateganyo ushinzwe
amashyamba muri RNRA (Rwanda Natural Resources Authority)
,Bakundukize Dismas, afunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri y’abayobozi bo mu karere k’ibiyaga bigari, bafite mu nshingano kubungabunga ibidukikije, yatangaje ko mu Rwanda amashyamba yangirika ku buryo bukomeye.

Bakundukize avuga ko abubaka amazu anyuranye n’abakora imirimo ikenera ibiti, bakomeje kwangiza amashyamba y’u Rwanda, ibiti biterwa akaba ari bike ku bitemwa.

Mu Rwanda meterokibe miliyoni 11 z’ibiti zitemagurwa buri mwaka, mu gihe hari hakenewe kubungabungwa meterokibe 22 z’ibiti buri mwaka.

Bakundukize avuga ko ibi ari icyuho gikomeye cyane mu gihugu, icyo gihombo kikaba gituruka cyane ku babaza imbaho n’ibiti byubaka amazu, inkwi n’amakara byo gucana ndetse n’ibiti bikoreshwa n’ab’ububatsi, ibikwa.

Imisozi iteyeho amashyamba mu Rwanda angana na 5% by’amashyamba kimeza, mu gihe muri Afurika y’Epfo bageze kuri 15% mu kugira imisozi iteyeho amashyamba, ati “Hakenewe politiki ihamye yo kuyacunga, bitaba ibyo hakaba ingaruka zikomeye zishyira ku bukene n’inzara ku muturage wo hasi.”

Sam Kanyamibwa, Umuyobozi w’umuryango ubungabunga urusobe
rw’ibidukikije mu karere ka Afurika yo mu kibaya cyitirirwa ikiyaga Albert y’Iburasirazuba ARCOS, avuga ko nyuma y’ubushakashatsi ku rwego rw’isi, ubufatanye hagati ya Guverinoma , imiryango y’abaterankunga ndetse n’abikorera ku giti cyabo, ari bwo bwonyine bushobora kuzana umuti utuma amashyamba adakomeza kugabanuka.

U Rwanda nka kimwe mu bihugu bifitiye runini imigezi n’inzuzi ziri mu kibaya cy’uruzi runini rwa Nil, ukwangirika kw’amashyamba yarwo byabigiraho ingaruka nini ku mazi y’icyo kibaya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza