Misa n’amateraniro ntibizongera gukorwa rwagati mu mihango yo kwibuka abazize Jenoside

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Werurwe 2018 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko igitambo cya misa n’amateraniro bitazongera gukorwa mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Hirya no hino ahabereye ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside hasomwaga misa cyangwa hagatangirwa ubutumwa n’umwigisha w’ijambo ry’Imana wateguwe.

Mu mabwiriza mashya CNLG iherutse gushyira ahagaragara, yavuze ko ibyo bikorwa bitazongera kubangikanywa no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, keretse igihe uwo muhango wateguwe n’idini runaka cyangwa ikigo cy’abihayimana.

Ayo mabwiriza yasohotse mu mpera za Mutarama uyu mwaka, avuga ko mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe bitagizwemo uruhare n’amadini, umwanya w’amasengesho ugomba kuba mugufi nturenze iminota icumi kandi igihe hari abahagaririye amadini benshi, hasenga umuntu umwe mu izina ry’ayo madini yose.

Ayo mabwiriza kandi avuga ko mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu madini. Niyo mpamvu misa n’amateraniro bitemewe gushyirwa mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bitwara umwanya munini kandi abitabira icyo gikorwa batari abagatolika gusa cyangwa atari abayoboke b’amatorero runaka.

Abifuza kumva misa cyangwa gukurikirana iteraniro bazajya babikora mbere y’igikorwa cyo kwibuka cyangwa nyuma yacyo kandi bibere ahandi hatari ahabereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umujyanama Mukuru wa CNLG mu by’amategeko, Dr Bideri Diogène, yabwiye IGIHE ko ayo mabwiriza yashyizweho mu rwego kugabanya amasaha igikorwa cyo kwibuka cyamaraga no gukuraho ubusumbane bw’amadini.

Ati “Abantu bose baba bitabiriye uwo muhango si ngombwa ko baba bari mu idini rimwe cyangwa bafite imyemerere imwe. Ikindi n’abo bishwe muri Jenoside ntibivuze ko bose bari bafite imyemerere imwe. Nta busumbane bushobora kubaho hagati y’abitabiriye umuhango cyangwa se abazize Jenoside.”

Yavuze ko amateraniro na misa byafataga umwanya munini mu muhango wo kwibuka, bigatuma usozwa utinze bikabangamira bamwe.

Ati “Ugiye gushyingura biratangira saa tatu, igiterane cyangwa misa ngufi bimara amasaha abiri, bigeze saa tanu. Guhera saa tanu hakurikiyeho umuhango wo kwibuka, nawo ufashe amasaha abiri bigeze saa saba. Gushyingura nabyo ntabwo birajya munsi y’amasaha abiri. Abantu baturutse kure urumva ko barara ijoro. Ni uburyo bwo kwirinda ibintu byose by’impanuka byaturuka mu kugira umuhango muremure kandi dushobora kubitandukanya byose bigakorwa kandi neza.”

Yongeyeho ati “Ni no kugira ngo umuhango wo kwibuka nyir’izina uhabwe igihe gihagije, abantu bibuke ababo.”

Musenyeri Mbonyintege Smaragde uyobora Diyosezi ya Kabgayi, yabwiye IGIHE ko umwanzuro wa CNLG ntacyo utwaye kandi ngo bo banatangiye kuwukurikiza.

Yagize ati “ N’ubundi twari twabyumvikanyeho hano iwacu. Igitambo cya misa gikorwa mbere, abantu barangiza bakajya kwibuka. Twe dusanzwe tubikora nta gishya kirimo. Ntabwo nanjye numva ko najya gushyiraho abantu amasaha abiri ya misa kandi baraza no kwibuka.”

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko hari ubwo abateguye umuhango wo kwibuka basabaga gusomera misa aho birabera ariko nabyo ngo bikorwa ku buryo saa yine zigera misa yarangiye.

Gahunda yagenewe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igizwe n’icyumweu cy’icyunamo gitangira tariki 7 Mata kikarangira tariki 13 buri mwaka ndetse n’iminsi ijana yo kwibuka itangirana n’icyunamo igasozwa tariki 03 Nyakanga buri mwaka.

Umujyanama Mukuru wa CNLG mu by’amategeko, Dr Bideri Diogène yabwiye IGIHE ko ayo mabwiriza yashyizweho mu rwego kugabanya amasaha igikorwa cyo kwibuka cyamaraga ndetse no gukuraho ubusumbane bw’amadini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza