Mukuralinda yashyize hanze ibimenyetso bisubiza itekinika rivugwa mu rubanza rwa Ingabire

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Werurwe 2018 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umushinjacyaha, Alain Mukuralinda, yamuritse igitabo kirimo ibimenyetso avuga ko bisubiza abakunze kuvuga ko habayeho guhimba ibimenyetso ku ruhande rw’u Rwanda mu rubanza rwa Ingabire Victoire, ubu ufungiye ibyaha birimo kurema umutwe witwaje intwaro.

Kuwa 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire gufungwa imyaka 15 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Mu gitabo Mukuralinda yise “Qui Manipule Qui” yashingiye ku bimenyetso ubushinjacyaha bwabonye muri urwo rubanza ndetse abishyira mu gitabo ngo abasomyi bazabyirebere, birimo ubutumwa Ingabire yagiye yohererezanya n’abantu bo muri FDLR, izerekana amafaranga yagiye aboherereza ngo bagure intwaro n’ibindi.

Ubwo yari amaze guhagarika akazi kugeza mu gihe kitazwi mu 2015 ngo asange umuryango we mu Buholandi, ngo abantu bagiye bamubona bamubaza ibyo “bakoreye uriya mugore”, “bamurenganyije”, ngo bahimbye ibimenyetso ndetse ngo haza n’imvugo ngo “mwaratekinitse”.

Mukuralinda yagize ati “Ibyo nkiri mu Rwanda ntabwo abantu babimbwiraga cyane, ariko aho ngereye mu Burayi [amazeyo imyaka itatu] urugo rwose nageragamo bati ‘sobanura’. Yaba abavandimwe, yaba inshuti, yaba umuntu utazi ariko atinyutse kukuvugisha, ‘sobanura’!”

Ibyo ngo byatumye avuga ko ibintu byabaye ku mugaragaro ndetse kuba umuntu urangije akazi ke akunze kwandika ibyo yanyuzemo ngo bizajye mu mateka, afata umwanzuro wo kwandika.

Yakomeje agira ati “Ikindi cyatumye mbikora ni ibitutsi, ntabwo ntinya kubivuga, ibitutsi badututse, abashinjacyaha, abagenzacyaha, abacamanza, mbese umuntu wese wagize uruhare kuri ruriya rubanza, n’ubungubu rukigeretse!”

Si ibimenyetso byashingiye ku iperereza ry’u Rwanda gusa

Mukuralinda avuga ko Ingabire afite abavoka babiri “batari ababonetse bose” ku buryo atari kurenganywa, ariko ngo abantu batagiye mu rubanza ntibanasome dosiye yari ifite paji hafi 3000, bagiye bakoreshwa n’amarangamutima bavanye mu byo bumvaga kuri BBC. Gusa nyuma yo gusoma iki gitabo no kureba ibimenyetso byose bazifatira umwanzuro ku buryo ibintu byagenze

Yavuze ko iperereza kuri Ingabire ritakozwe n’u Rwanda gusa, ahera ku Buholandi ari nacyo gihugu Ingabire yaje mu Rwanda aturukamo, mbere yo gufatwa.

Mukuralinda yagize ati “Bwakoze raporo, natwe ntabwo twayimenye, nayimenye ndi mu bushakashatsi nandika iki gitabo. Buravuga ngo inzego z’ubutabera burigenga, ku buryo urubanza ruri kuba njyewe ambasaderi njyayo, ntabwo ndabona umuntu wa guverinoma yivanga mu rubanza.”

“Hiyongeraho n’ibindi bimenyetso baduhaye nyuma yo gusaka iwe aho yabaga. Ubwo batubwira niba guverinoma yaragiye igashyira iy’u Buholandi ho igitutu ngo ijye muri ako kagambane.”

Ikindi gihugu ngo ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu bamwe bareganwaga na Ingabire nka Vital Uwumuremyi babagamo, bikaza kugaragara ko bakoranaga inama na Inganire i Kinshasa bavuye mu mashyamba.

Yagize ati “Muzi ko ibihugu bigirana imikoranire mu butabera. Batwoherereje amatike y’indege abo bantu bafashe bava i Goma bajya i Kinshasa, n’amazina, n’amasaha, n’indege bagendeyemo. Madamu Ingabire bamubajije bati kuri aya matariki bari bahari wari i Kinshasa, ati nari mpari.”

Hari n’inyandiko zo kohererezanya amafaranga zose Mukuralinda yazishyize mu gitabo. Abo bagabo bo bemera ko ari Ingabire wayabohererezaga, we akavuga ko atabazi.

Yakomeje agira ati “Tukajya muri Western Union bati ni mu mwaka runaka, hakaba n’izanditse muri za email tukabisaba muri Congo bakabiduha. Tukajya mu Buholandi ngo turabona umuntu yarakiriye amafaranga, mwaduha urwandiko ruyohereza, bakaruguha.”

Ku gihugu cy’u Burundi, Mukuralinda yavuze ko ubwo urubanza rwatangiraga muri Kamena 2010 ari nawo Ingabire yajemo mu Rwanda, abo bareganwaga bo bari barafashwe.

Yagize ati “Nditurende Tharcisse na Habiyaremye Noel bari aba Colonel, abo bantu bari mu Rwanda guhera mu kwezi kwa munani 2009. Ni ukuvuga ngo bari mu Rwanda Ingabire ataraza, tubahawe na guverinoma y’u Burundi.”

“Ibyo bakoze kugeza igihe Ingabire yaziye, bavuga ibyo bakoranaga, ni ukuvuga ngo inzego zibifitiye ububasha, yahageze zibizi kuko bari bahari kuva mu kwa munani 2009.”

Hari ibimenyetso byabonetse nyuma

Mukuralinda avuga ko hari ibyo yabonye nyuma ku buryo iyo biboneka mbere bari kubiburanisha. Ni Raporo y’Umuryanago w’Abibumbye wakoze iperereza mu 2008/2009, ku bantu bakorana na FDLR, harimo na Ingabire Victoire.

Nyamara we ngo yakomeje kujya ahakana ko nta muntu wo muri FDLR baziranye, ko n’abo bareganwaga yavugaga ko yabamenye ageze mu Rwanda.

Mukuralinda ati “Umuryango w’Abibumbye, Guverinoma y’u Burundi, Guverinoma ya Congo, Guverinoma y’u Buholandi, sinumva ukuntu abo bose baba baragiye muri ako kagambane, simbona ingufu u Rwanda rwaba rufite ngo bajye gushyira igitutu kuri ibyo bihugu byose, kugira ngo igambanire abo bantu.”

Mukuralinda yagaragaje ko hagiye hagaragara ibimenyetso byinshi byerekana amafaranga Ingabire yohereje muri RDC agomba kugura intwaro ayoherereza Vital Uwumuremyi waje gutahuka muri Operation Umoja Wetu, anamubwira ko “bakeneye ingufu abo muri FDLR bari gupfusha ubusa.”

Mukuralinda ati “Hari email imwe bandikiranywe ngira ngo ni nayo yashakaga ko tutabona cyane, aho nawe yageze aho akohereza telefoni ye akoresha mu Buholandi. Muzayisangamo (mu gitabo).”

Ngo ntiyanditse asubiza Ingabire

Mukuralinda avuga ko igitabo cye yacyanditse yarasomye icya Ingabire ariko ngo si ukumusubiza kuko undi we yanditse yirengera, ibimenyetso bikomeye agenda abica ku ruhande ariko we byose yabishyizemo, ku buryo abasomyi bashobora kubyirebera.

Yagize ati “Ko ingabire yanditse igitabo gifite amapaji 200 cyangwa 300, ko ibyo bimenyetso ntabyo yashyizemo kandi yarashingiye kuri dosiye, iyo afite nanjye niyo mfite, twese dufite fotokopi, iy’umwimerere iba mu rukiko. Yandika niyo yashingiyeho, nandika niyo nashingiyeho. Kuko ibyo bindi yabyirengagije? Abavoka be barabifite nawe arabifite na hariya muri gereza.”

“Ko twavuze ku matike, ku nyandiko zo kohereza amafaranga, ku madosiye yavuye mu Buholandi, ku bantu bavuye i Burundi, kuki ibyo byose yabinyereyeho agaceceka? Ni uko yiyanze?”

Iki gitabo ngo kiboneka mu masomero yose akomeye mu Mujyi wa Kigali, kikaba kigura 15,000 Frw.

Mukuralinda yavuze ko hari na raporo y’Umuryango w’Abibumbye ya 2008/2009 yagaragazaga imikoranire ya Ingabire na FDLR
Mukuralinda avuga ko ajya kwandika iki gitabo yabitewe n’uko kuva yahagarika akazi abazwa ahantu hose ibya Ingabire mu rubanza kandi agasanga bagendera ku marangamutima
Mukuralinda yavuze ko muri uru rubanza harimo ibihugu nk’u Burundi, u Buholandi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Alain Mukuralinda, ubwo yamurikaga igitabo kirimo ibimenyetso avuga ko bisubiza abakunze kuvuga ko habayeho guhimba ibimenyetso ku ruhande rw’u Rwanda mu rubanza rwa Ingabire Victoire

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza