Nyarugenge : Hari aho ikibazo cy’ubujura cyabaye agatereranzamba

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 20 Gashyantare 2013 saa 06:24
Yasuwe :
0 0

Mu Mudugudu wa Kora Akagari ka Kora Umurenge wa Gitega Akarere ka Nyarugenge ikibazo cy’ubujura gikomeje kubangamira abaturage bahatuye.
Iki kibazo cy’ubujura kivugwa muri uyu mududugudu gikorwa n’insoresore zibera mu buvumo bacukuye mugashyamba bita Bakunama kari hafi y’Agakinjiro, gikomeje kubuza umutekano abaturage baturiye ako gashamba.
Umuturage witwa Bitege Angel uturiye ako gashamba mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatangaje ko amaze kwibwa inshuro nyinshi kandi ngo abamwiba (...)

Mu Mudugudu wa Kora Akagari ka Kora Umurenge wa Gitega Akarere ka Nyarugenge ikibazo cy’ubujura gikomeje kubangamira abaturage bahatuye.

Iki kibazo cy’ubujura kivugwa muri uyu mududugudu gikorwa n’insoresore zibera mu buvumo bacukuye mugashyamba bita Bakunama kari hafi y’Agakinjiro, gikomeje kubuza umutekano abaturage baturiye ako gashamba.

Umuturage witwa Bitege Angel uturiye ako gashamba mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatangaje ko amaze kwibwa inshuro nyinshi kandi ngo abamwiba nta handi baturuka uretse muri Bakunama.

Bitege agangaza ko aherutse guteka agiye munzu yagaruka mu gikoni agasanga inkono bayiteruye. Yakomeje avuga ko no kwanika imyambaro bigusaba kuyicara iruhande.

Si Bitege gusa wibwe hari n’uwitwa Umuhoza Clarisse wibwe matera ayanitse hanze. Gusa ababaturage usanga batunga agatoki inzego z’umutekano ko zibigiramo uburangare.

Murame Alexis umwe mubacunga umutekano akaba ashinzwe n’amakuru muri uyu mudugudu yatangarije IGIHE ko bakora uko bashoboye ngo ikibazo gikemuke burundu, ariko ngo bakaba basaba inzego zo hejuru nka Polisi kujya zibafasha mu bikorwa by’umukwabo, kandi uwo mukwabo ugahoraho buri munsi.

Murangwa Jean Claude ushinzwe umutekano mu Kagari ka kora yatangarije IGIHE ko bashaka gukemura icyo kibazo burundu, bafatanya na Polisi mu mukwabo uzahoraho.

Iki kibazo cy’ubujura muri uyu mudugudu si bwo bwambere kivuzwe mu itangazamakuru kandi abayobozo bakagira icyo bakivugaho, ariko kugeza na n’ubu nta gikorwa kugirango iki kibazo kibonerwe umuti urambye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza