Urwego rw’Abikorera mu za mbere zikigaragaramo ruswa ikabije

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 12 Ukuboza 2017 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda bwerekanye ko urwego rw’abikorera rukigaragaramo ruswa ikabije aho kuri ubu iri ku kigero cya 9.06%.

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miterere ya ruswa nto mu Rwanda “Rwanda Bribery Index” bwakorewe ku bantu 2385 bari hagati y’imyaka 18 na 60, bwagaragaje ko muri rusange mu Rwanda ruswa yabaganutse ariko icyakwa kandi hakakwa amafaranga menshi yagora umuturage kuyabona.

Ku bigo bigera kuri 17 biha abaturage serivisi, ruswa yazamutse yagaragaye mu Ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ku gipimo cya 11.67 %; muri serivisi z’amashanyarazi ( 9.19%); mu nzego z’abikorera (9.06%), ruswa muri za kaminuza (8.22%).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, yavuze ko muri rusange ruswa mu Rwanda yagabanutse, aho ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika rusangiye n’Ibirwa bya Maurice, ku Isi rukaba urwa 50 ariko kandi ngo aho ikigaragara ntikwiye kwihanganirwa.

Yagize ati “Ikigaragara ni uko mu gihugu cyacu ruswa igihari ku gipimo cya 24% mu gihe mu mwaka wa 2016 byari kuri 24,5%, gutanga ruswa byo biri ku gipimo cya 4%. Mu by’ukuri nta cyahindutse, icyahindutse ni ubunini bwa ruswa itangwa byagaragaye ko mu mpuzandengo ruswa isabwa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 36 kugira ngo ashobore kubona serivisi. Ayo mafaranga rero ni menshi cyane dushingiye ku bushobozi bw’abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko hejuru ya 31% by’abakoreweho ubu bushakashatsi binjiza amafaranga ari munsi y’ibihumbi 10 ku kwezi.

Ati “Birumvikana rero ko udafite aya mafaranga ya ruswa asabwa biba ngombwa ko agurisha itungo cyangwa umurima niba serivisi ashaka ari ingenzi kuri we.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi, DCG Juvenal Marizamunda, yavuze ko hashyizweho ingamba zihariye mu rwego rwo kurwanya ruswa kandi iri kugenda igabanuka kuko mu 2016 yari ku gipimo cya 15.5%.

Yagize ati“Hari ingamba zihariye zinakomeye twagiye dushyiraho. Ntabwo navuga ko yarandutse burundu namwe mwabibonye mu bushakashatsi ariko twizera ko mu bufatanye n’izindi nzego icyago cya ruswa tuzakirandura burundu. Ufashwe ntaba akiri umupolisi w’igihugu ahita yirukanwa akanakurikiranwa n’inkiko, icya kabiri ni uko twashyizeho umutwe wihariye ushinzwe kurwanya ruswa muri Polisi.”

Ubu bushakashatsi buvuga ko abanyarwanda bifashe ntibatange ruswa byanze bikunze serivisi bashakaga bayibona kabone nubwo batayibonye ku gipimo kingana n’icyo bari kuyibonaho iyo batanga ruswa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza