Ababyeyi bari bihekuye ubwo basigaga umwana wabo mu modoka akabura umwuka

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 31 Ukuboza 2012 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Umugabo n’umugore bari bihekuye, ubwo basigaga umwana wabo w’umwaka umwe, bamufungiranye mu modoka bagaherekeranya ku musarane; agakizwa n’abagenzi yatangiye kubura umwuka.
Ibi byabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Ukuboza 2012, mu gace gakorerwamo ubucuruzi kazwi ku izina rya "Kazi ni Kazi". Ku bw’amahirwe uyu mwana abagenzi bamukuyemo atarahera umwuka burundu.
Umugenzi wigenderaga yarabutswe umwana mu modoka yabuze umwuka icyocyere cya murenze, amukuramo, ariko yaje (...)

Umugabo n’umugore bari bihekuye, ubwo basigaga umwana wabo w’umwaka umwe, bamufungiranye mu modoka bagaherekeranya ku musarane; agakizwa n’abagenzi yatangiye kubura umwuka.

Ibi byabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Ukuboza 2012, mu gace gakorerwamo ubucuruzi kazwi ku izina rya "Kazi ni Kazi". Ku bw’amahirwe uyu mwana abagenzi bamukuyemo atarahera umwuka burundu.

Umugenzi wigenderaga yarabutswe umwana mu modoka yabuze umwuka icyocyere cya murenze, amukuramo, ariko yaje kugarura ubuyanja nyuma y’igihe gito agejejwe ahari akayaga.

Abantu benshi bagumye kuri iyi modoka yari ifite pulaki RAC 325H nyuma y’uko umwana amaze gukurwamo ngo baze kureba ba nyir’imodoka, cyera kabaye umubyeyi w’umugore yaje, akihagera yasanze abantu bahuzuye, bamwakirira hejuru ari na ko bamuhata ibibazo abandi bamutuka.

Umugore mu gusubiza ati “Twari twaherekeje muku we mwa bantu mwe rwose, yari amaze gukubwa!”

Uyu mubyeyi tutabashije kumenya izina nyuma yo guhatwa ibibazo yaje kujyanwa aho umwana we ari, nyuma yo guhatwa ibibazo baramumuha.

Akimara guhabwa umwana yahamagaye kuri telefoni ati “Cheri ndamubonye ni muzima!”

Igikorwa cyo kwibagirirwa abana mu modoka ifunze kibaye ubugira kabiri muri uyu mwaka wa 2012, aho imbere y’inyubako ya Rubangura mu Mujyi wa Kigali umwana yakijijwe n’abagenzi yasizwe mu modoka ababyeyi be bagiye gusenga.

Abagenzi bahageraga bakumirwa
Ati "Cheri ndamubonye ni muzima"
Aha uyu mugore yatangaga ibisobanuro by'uko yasize umwana
Uyu yahageze akuramo ake karenge

Foto: Rubibi O.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza