Ubwo Abadepite bayasuraga amadosiye ya Gacaca arimo impapuro zisaga miliyoni icyenda aho abitse ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, batangaje ko ibyayo bitoroshye bitewe n’uko abitswe, bituma basaba ko yitabwaho mu buryo bw’umwihariko.
Nyuma y’uko amadosiye ya Gacaca yimukanywe ahatandukanye ubugira gatatu ku mpamvu z’ububiko budahwitse, kuri uyu wa mbere ni bwo abadepite bayasuye basanga atakibikwa mu mifuka ahubwo yarashyizwe mu bikarito ariko na byo ngo bitujuje ubuziranenge.
Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, ubwo yayasuraga yatangaje ko ubwo yasuzumaga Raporo Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG igeza ku nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yumvise ko hari ikibazo cy’ingutu mu bubiko bw’amadosiye ya Gacaca, ibibazo byerekeranye no gufotora izi mpaporo mu rwego rwo kubika izi mpapuro z’igihugu muri mudasobwa, ukazifashishwa mu bihe bizaza.
“Twasanze bitoroshye kuko twari twarabibwiwe na CNLG none iyi nzu twayibonye ukuntu ari ntoya kandi amadosiye ni menshi ku buryo izi mpapuro zitinze zishobora no kuzazana uruhumbu kuko ziri no hasi ku makaro,” ni ko Byabarumwanzi Francois uhagarariye iyi Komisiyo y’abadepite yabitangaje agaragaza ko abadepite bagiye gukora ubuvugizi izi nyandiko zikarushaho kwitabwaho.
Jean de Mucyo ukuriye CNLG we yavuze ko kwita ku bintu byose bigaragaza amateka ya Gacaca byatangiye, ati “Mbere y’uko tugera ahangaha twavuye ahantu habiri habikwaga aya madosiye agizwe n’impapuro, amafilimi ari kuri CD na kaseti videwo z’uko imanza zagendaga. turimo kubishakira utubati ku buryo binahuye n’ikibazo wenda cy’inkongi bibe byatabarwa hakiri kare bitakiri mu makarito”.
Inkiko Gacaca ni inkiko zaciye zimwe mu manza ku byaha bya Jenoside yakorewewe Abatutsi muri Mata 1994. Amahanga yavuze byinshi anenga izi nkiko, gusa ntibyabujije ko zigera ku ntego zigaca imanza zari kumara imyaka irenga ijana iyo zijya mu nkiko zisanzwe. Igisigaye ni ukwita ku madosiye agaragaza ayo mateka, kugira ngo n’ikindi gihe kiri imbere azabe ahari ku buryo hari abo yafasha.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
|
Umushinga w‘itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda ntuvugwaho rumwe
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |