Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, yagiranye ikiganiro n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo kureba aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS ya kabiri rigeze.
Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 24 Mutarama cyarimo abafatanyabikorwa bavuye muri minisiteri zitandukanye zo mu Rwanda.
Nk’uko abitabiriye iyi nama babigaragaje, ngo uburinganire n’ubwuzuzanye bumaze gutera intabwe ishimishije mu bikorwa bitandukanye by’iterambere mu muryango nyarwanda ; ariko ngo hari bike bitaragerwaho bikwiye gushyirwamo imbaraga.
Mu bitaragerwaho harimo umubare w’abakobwa n’abagore bakiri bake muri za kaminuza no mu mashuri yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga ; mu mirimo ijyanye n’ubwubatsi naho ngo haracyari icyuho aho usanga umugabo yubaka inzu umugore agahabwa akazi ko gutunganya ubusitani.
Oda Gasinzigwa ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ ibikorwa by’uburinganiremuri MIGEPROF, yasabye abafatanyabikorwa kongera imbaraga mu bitaragerwaho kugira ngo EDPRS izarangire mu nzego zose hari ibyagezweho.
Ibi biganiro bizakomezanya n’abafatanyabikorwa baturutse mu turere twose tw’u Rwanda.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Byimana : Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ikigo cy’ishuli
20.05.2013 |
|
Kigali : Hafunguwe urubuga ruzajya rufasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka
20.05.2013 |
|
Turkish Airlines igiye gutangira ubwikorezi bw’imizigo mu ndege izahuza Kigali n’indi mijyi
20.05.2013 |
|
Geneva : MIDIMAR yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiza
20.05.2013 |
|
CHUK : Kugabanuka kw’amafaranga y’abaganga, ingaruka kuri serivise
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |