Mu rwego rwo kurahura ubwenge, itsinda ry’abagize Inteko Ishingamategeko mu Burundi bari mu ruzinduko i Kigali, aho kuri uyu wa 25 Nzeri 2012 basuye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ngo basobanuze imiyoborere n’imiterere y’umujyi.
Nk’uko byatangajwe na Bararufise Marceline wari uyoboye izo ntumwa, yavuze ko barimo kwiga umushinga w’itegeko rigena imiterere n’imitunganyirize by’Umujyi wa Bujumbura, bityo bari baje ngo bigire ku Rwanda kuko ngo bemera ko rwabasize muri politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage.
Bararufise yavuze ko icyo bungukiye muri urwo ruzinduko ni uburyo itegeko rigena imiyoborere y’umujyi, ubwigenge n’ubushobozi byahawe inzego z’ibanze, n’uburyo inzego zisaranganya umutungo bityo imigambi y’iterambere ntize yitura ku muturage, ahubwo abaturage bakagira uruhare mu kuyitegurira bitewe n’ibyo bakeneye.
Yongeye ho ko kwegereza ubuyobozi abaturage ari urugendo, kuko bisaba kuhora ukosora.
Bararufise yatangaje ko bagiye gusoma neza itegeko rishyiraho Umujyi wa Kigali maze n’abo bakifashisha ingingo zimwe na zimwe mu gukora itegeko rishya rigena imiterere n’imitunganyirize by’Umujyi wa Bujumbura.
Nizeyimana Alphonse ni Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n’Iterabere, yavuze ko bari basanzwe bafitanye imikoranire n’Umujyi wa Bujumbura, ariko cyane cyane mu myidagaduro ariko yongera ho ko byaba byiza biramutse byagutse.
Nsengiyumva yavuze ko ibiganiro byabo byibanze kubasobanurira inzego zigize Umujyi wa Kigali, inshingano za buri rwego, uburyo izo nzego zigabana umutungo uva mu misoro n’amahoro, n’uburyo amavugurura yakozwe uko imyaka yagiye ikurikirana.
Umujyi wa Kigali ugizwe n’Uturere dutatu ku buso bungana na kilometerokare 730, washyizweho n’itegeko no 13/2006 ryo kuwa 3 Werurwe 2006 rigena imitunganyirize n’imikorere byawo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |