Abagize Isooko association bibutse ku nshuro ya 8 ubwicanyi bwakorerwe impunzi z’Abanyekongo b’Abanyamurenge baguye mu Gatumba ho mu Burundi, kuri iyi tariki ya 13 Kanama aho bashimangiye ko Agathon Rwasa wahoze ayoboye inyeshyamba yakurikiranwa n’inkiko kuko ariwe wayoboye abicanyi.
Abagize Isooko Association bavuga ko mu ijoro ryo ku itariki ya 13 Kanama 2004, mu gihugu cy’u Burundi abicanyi bayobowe na Agathon Rwasa, bishe abitwa Abanyamurenge basaga 166, bakoresheje amasasu, imihoro, amacumu, n’ibyuma, basiga 161 ari inkomere.
Umwe mu barokotse muri iryo joro mu gahinda kenshi yavuze uburyo abo bavukanaga bishwe bakorewe agashinyaguro, ndetse yongeraho ati “Hashize imyaka 8 bibaye ariko ndabyibuka nkababara cyane, bisa naho byabaye mu ijoro ryakeye”.
Niyonsaba Jacques uyobora Isooko association, yavuze ko ikibabaje ari uko abakoze ubwo bwicanyi batakurikiranwe. Yavuze ko Agathon Rwasa ariwe wigambye ubwo bwicanyi ariko imiryango mpuzamahanga ntacyo yabikozeho, kandi hashize imyaka myinshi bandikiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ariko ntacyo rwakoze.
Niyonsaba yongeyeho ko bashyizweho Isooko kugirango bahe agaciro abaishwe bahumurize ababuze ababo, kandi bakumire ubwicanyi ntibuzasubire.
Mu butumwa bwatanzwe harimo kudaheranwa n’agahinda ariko bagakomeza kuzajya bibuka. Umwe mu bapasiteri wari uhari yagize ati “Imana yibutsaga Abayisiraheli uko bukeye, natwe twibuke amateka yacu nubwo ari mabi ariko ejo ni heza”.
Habaye ho gutanga ubuhamya, indirimbo zo guhumurizanya, ibiganiro by’amateka banyuzemo no kwihanganisha abashavujwe no kwibuka amakuba banyuzemo.
Isooko Association ihuje Abanyeshuri b’Abanyamurenge biga muri Kaminuza zo mu Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu muryango ufitanye ubumwe n’andi mahuriro y’Abanyeshuri bo makaminuza. Muri ibyo bihugu byose umuhango wo kwibuka wabayeho, ariko hari benshi bavuye muri ibyo bihugu baza kwifatanya n’abari mu Rwanda.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |