Ubwo ku wa 18 Ugushyingo 2012 basozaga amahugurwa barimo, abagize ishyirahamwe ry’ababagore bakora umwuga w’itangazamakuru (Association Rwandaise des Femmes des Médias-ARFEM) bishimiye ko hari byinshi bamaze kugeraho birimo kwihangira imishinga.
Umuhuzabikorwa w’Umushinga ushinzwe guteza imbere itangazamakuru muri RGB, Kabagambe Ignatius, yashimiye ARFEM intambwe bamaze gutera. Yavuze ko ARFEM ari rimwe mu mashyirahamwe y’abanyamakuru akora neza kuri gahunda kandi yizewe.
Kabagambe yabasabye kongera imishinga ibateza imbere, bityo bagacika ku kurambiriza ku nkunga.
Mbabazi Faith, umuyobozi wa ARFEM, yagaragaje byinshi mu bikorwa bamaze kugeraho. Ati “Kera ARFEM nta mushinga n’umwe yagiraga wo gufasha abanyamuryango, ariko ubu twatangije imishinga myiza itanu icyarimwe kandi abafatanyabikorwa n’abanyamuryango barabyishimira.”
Mbabazi yasobanuye kandi ko ARFEM bamaze kurenga imbibi z’u Rwanda mu mikoranire n’andi mashyirahamwe n’imiryango, harimo nk’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo muri Kenya (AMWIK), abo mu Burundi (AFJO), muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ARFEM-Sud Kivu.
ARFEM yashinzwe mu 1995 nyuma y’amasezerano ya Beijing. ARFEM bagamije kongerera imbaraga n’ubushobozi abagore bakora umwuga w’itangazamakuru.
Aya mahugurwa bayahabwaga n’ikigo gishinzwe iby’imiyoborere mu Rwanda RGB.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |