Abagore bizeye gukomeza kubona imyanya irenze 30% mu buyobozi

Yanditswe na
Kuya 31 Werurwe 2012 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu “LIPRODHOR” ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi, bateguye amahugurwa y’abagore bari mu nzego zifata ibyemezo batandukanye bo mu Karere ka Rusizi ku nkunga y’Umuryango Nyamerika uharanira guteza imbere Demokarasi (NED).
Guhera mu myaka yashize, abagore bakomeje gufatwa nk’abadafite icyo bamara muri sosiyete cyane mu nzego zifata ibyemezo bitewe ahanini n’imyumvire yari ikiri hasi mu kudasobanukirwa n’amategeko y’uburenganzira bwa muntu (...)

Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu “LIPRODHOR” ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi, bateguye amahugurwa y’abagore bari mu nzego zifata ibyemezo batandukanye bo mu Karere ka Rusizi ku nkunga y’Umuryango Nyamerika uharanira guteza imbere Demokarasi (NED).

Guhera mu myaka yashize, abagore bakomeje gufatwa nk’abadafite icyo bamara muri sosiyete cyane mu nzego zifata ibyemezo bitewe ahanini n’imyumvire yari ikiri hasi mu kudasobanukirwa n’amategeko y’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko uburenganzira bw’abagore.

Ibi kandi byateye ingaruka zirimo idindira ry’iterambere, amacakubiri, akarengane, igitugu, kuyoborwa n’abadafite ubushobozi n’ubukene n’ibindi.

Mu bumenyi butandukanye bahawe, abagore batandukanye bahuguwe ku miyoborere myiza, barebera hamwe amahame y’imiyoborere myiza, banakangurirwa kwigirira icyizere kuko binatuma abo bayobora nabo bumva bashikamye kuko baba bayoborwa n’abo bizeye.

Nyirampakaniye Alphonsine, wari muri ayo mahugurwa avuga ko yungutse byinshi birimo ko abagore bagomba gufata iya mbere mu mpinduka bahereye mu ngo zabo.

Mu bindi yungutse ni uko umugore uri mu nzego z’ubuyobozi agomba kuba afite ubumenyi, ubumenyingiro n’imyitwarire iboneye; agomba kandi kumurikira abamutoye ibyo akora n’uko abikora n’ibindi.

Nyampinga Gertrude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa LIPRODHOR, yatangarije IGIHE ko bifuza ko abagore bagira ubushobozi mu buyobozi, bakaba abantu bakenewe ku isoko ry’umurimo mu buyobozi no mu yindi mirimo kabone n’iyo iby’itegeko rivuga ko 30% by’abagore bagomba kugaragara mu nzego zifata ibyemezo ryavaho abagore bakomeza kugaragara muri izo nzego ndetse bakanarenza 30% bitewe n’ubushobozi bazaba bafite, icyizere bazaba bifitiye banafitiwe n’abo bahagarariye.

Nyuma y’aya mahugurwa, abagore biyemeje ko bagiye kurushaho kuba umusemburo w’impinduka mu miyoborere myiza no gukomeza kugira uruhare rugaragara mu nzego zifata ibemezo batarinze gutegereza ko abagabo babavugira.

Aba bagore biyemeje kandi ko n’ubwo ingingo y’uko 30% by’abagore bashyirwa mu nzego zifata ibyemezo niyo ryavaho bumva bazakomeza ku garagaramo batajyanjywemo n’iyo ngingo ahubwo bajyanywemo n’uko bashoboye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza