Abahagarariye amoko muri Kenya baje kwigira ku Rwanda ibanga ry’amatora meza

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 8 Gashyantare 2013 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Mu gihe mu kwezi gutaha hateganyijwe amatora ya Perezida muri Kenya, abahagarariye amoko atandukanye baje mu Rwanda mu rugendoshuri rw’uko amatora akorwa mu mucyo, n’umwuka wagombye kuranga abayahanganyemo nyuma yayo.
Abanyakenya baje mu Rwanda mu gukomeza gushaka uburyo amatora ataha yazagenda neza ntibibe nko mu 2007, aho amatora yakurikiwe n’imvururu imvururu zashyamiranyije abashyigikiye Raila Odinga n’abari bashyigikiye Mwai Kibaki.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, (...)

Mu gihe mu kwezi gutaha hateganyijwe amatora ya Perezida muri Kenya, abahagarariye amoko atandukanye baje mu Rwanda mu rugendoshuri rw’uko amatora akorwa mu mucyo, n’umwuka wagombye kuranga abayahanganyemo nyuma yayo.

Abanyakenya baje mu Rwanda mu gukomeza gushaka uburyo amatora ataha yazagenda neza ntibibe nko mu 2007, aho amatora yakurikiwe n’imvururu imvururu zashyamiranyije abashyigikiye Raila Odinga n’abari bashyigikiye Mwai Kibaki.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, yabwiye Abanyakenya ko ibanga ry’amatora meza yo mu Rwanda ari uko hari ihame ko ntawiyamamaza ashyira ubwoko imbere, cyangwa se ibibangamiye umutekano w’abaturage.

Umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’amatorero yo muri Afurika, ryateguye uru rugendoshuri, Pasiteri Karamaga Andre, yatangaje ko abahagarariye amoko muri Kenya basabye ihuriro ry’ amatorero ko ryabafasha kugera mu Rwanda, bakahigira uburyo rwakoresheje rukivana mu bibazo nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, kandi no rukaba rwinjira mu matora rukayasohokamo uka mwiza.

Abo bahagarariye amoko muri Kenya baje kwigira ku Rwanda, basuye inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, Gisozi na Nyamata, bareba amateka mabi yasizwe n’ivanguramoko. Ikindi kandi bigishijwe n’uburyo habayeho ubumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, James Musoni ari kumwe na Pasiteri Karamaga Andre, basobanurira abahagarariye amoko muri Kenya ibanga ry'amatora meza

Ambasaderi Bethuel Kiplagat uhagarariye komisiyo y’ubutabera, ukuri n’ubwiyunge muri Kenya yavuze ko bigiye ku Rwanda uko abaturage barwo babanye nyuma ya jenoside ku buryo ngo bagiye kubishyira mu bikorwa cyane mu matora mbere na nyuma yayo.

Urugendoshuri rwatangiye ku wa mbere tariki ya 4 Werurwe 2013 rukazamara iminsi itanu. Rwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo 30 bahagarariye ubwoko bw’Abakikuyu, 30 b’ubw’Akalenjini, 15 bahagarariye andi moko asigaye muri icyo gihugu, abayobozi b’amadini n’amatorero baba abo mu Rwanda no muri Kenya.

Abahagarrariye amaoko muri Kenya baje mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza